skol

Sergio Aguero yahinduriye amateka ushinzwe imyenda mu ikipe ya Manchester City

Yanditswe: Thursday 03, Jun 2021

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester City,Sergio Kun Aguero,yakoze benshi ku mutima kubera amashusho yagiye hanze ari guha imodoka ye ihenze ushinzwe imyenda muri iyi kipe aherutse kuvamo akerekeza muri FC Barcelona.

Uyu mukinnyi watsindiye City ibitego 260 yanze kuva muri iyi kipe adasize urwibutso ariyo mpamvu yafashe urufunguzo rw’imwe mu modoka ze arangije aruha ushinzwe gutunganya imyenda y’abakinnyi [Kit man].

Aguero mbere y’uko ava muri City yari amazemo imyaka 10,yaguriye abakozi b’ikipe amasaha 60 yo mu bwoko bwa Hublot cyangwa Tag Heuer mu rwego rwo kumushimira ibyo bamukoreye.

Uyu rutahizamu ntiyahagaritse gukora neza kuko yahaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque uyu mukozi uhembwe umushahara udakanganye.

Aguero akimara guha uyu mukozi imodoka ihenze yahise amuhobera ndetse uyu mugabo yari afite amarangamutima menshi.

Umwe mu bashyize hanze iyi videwo yagize ati “Ntukibagirwe abantu mwakoranye.”

Uyu mukinnyi yaje atwaye iyi modoka,hanyuma ayivamo akuramo urufunguzo arangije aruhereza uyu mukozi wa City aramubwira ati "Your car, puto".

Aguero yamaze kwerekeza muri FC Barcelona aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa