skol
fortebet

Sergio Ramos yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba yifuriza Messi gutwara Ballon d’Or

Yanditswe: Monday 29, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Sergio Ramos ashobora kuba yarakaje bamwe mu bafana ba Real Madrid nyuma yo kwifuriza Lionel Messi kwegukana Ballon d’or ya 2021 ahanganyemo n’abakinnyi benshi.
Ramos na Messi bavuye i Madrid na Barcelona mbere y’itangira ry’umwaka w’imikino 2021/22 nyuma yo kwigaragaza mu mupira wamaguru wa Espagne bavuyemo bamazemo imyaka 20 ishize.
Mu buryo butunguranye, aba bombi bahuriye mu ikipe ya Paris Saint-Germain mu rwego rwo gufatanya gushaka Champions League muri 2022.
Amaherezo Ramos yaraye (...)

Amaherezo Ramos yaraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG yatsinze ibitego 3-1 muri shampiyona St Etienne muri iyi weekend.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga wo muri Espagne yatangaje ko Messi ari umukinnyi w’ingenzi muri PSG ndetse amwifuriza gutwara Ballon d’Or uyu munsi.

Yabwiye ESPN ati: "Ndabona Leo neza hano muri PSG, ni umukinnyi w’ingenzi mu ikipe".

"Ni umukinnyi udasanzwe kandi ni amahirwe kuba tumufite mu ikipe.

"(Ese Leo uramuha amahirwe yo kwegukana Ballon d’or y’ejo?) Yego, nzahora nshyigikira bagenzi banjye.Ndamwifuriza amahirwe yose yo ku isi."

Messi niwe mukinnyi witwaye neza mu mateka ya Ballon d’Or kuko amaze kwegukana 6 kuva 2009 kugeza 2019,imbere ya mukeba we Cristiano Ronaldo ufite 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa