Sergio Ramos yihanije abantu bakomeje kwibasira bikomeye abakinnyi ba Real Madrid
Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021
Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos waraye agarutse mu kibuga mu mukino Real Madrid yatsinzemo Atalanta ibitego 3-1,yavuze ko abakunzi ba ruhago bakwiriye guhagarika kwibasira abakinnyi b’iyi kipe bavuga ko bashaje ahubwo bakwiriye kureba ibyo bakora mu kibuga.
Sergio Ramos yavuze ko bidakwiriye kurebera abakinnyi ba Real Madrid ku myaka bafite ariko ukirengagiza ibyo batanga mu kibuga cyane ko bongeye kugaruka muri ¼ bari bamaze imyaka 2 yikurikiranya batakigeramo.
Yagize ati “Nta muntu ukwiriye kuducira urubanza agendeye ku myaka yacu,bajye bareba ibyo twatanze mu kibuga.Nibyo mukwiriye kurebaho.
Nyuma na nyuma iyo utakaza igihe kinini ushaka kwiyitaho…usarura ibyo wabibye.Nta muntu ukwiriye gucira umuntu urubanza agendeye ku myaka.Duhora dushaka gutanga ibyo dufite byose.
Ramos yakinannye na bagenzi be 3 mu bwugarizi ari kumwe na Raphael Varane na Nacho.
Ramos yaraye atsindiye Real Madrid igitego cya 15 muri Champions League aba myugariro wa 3 abikoze.
Igitego Ramos yatsinze kuri Penaliti cyatumye arusha ibitego muri Champions League ibyamamare nka Zinedine Zidane,Ronaldo Adriano na Miroslav Klose bose bafite ibitego 14.
Ibyo Ramos yavuze byashimangiwe na Zidane washimiye cyane umukinnyi we Luka Modric ukina nk’umukinnyi w’imyaka 27 kandi afite 35.
Yagize ati "Twese tuzi ubuhanga bwa Modric, ari mu myaka 35 ariko ntabwo agaragaza ko ariyo afite mu kibuga."
Modric nawe yemeje ko yumva afite nk’imyaka 27 iyo ari mu kibuga ndetse agifite imyaka myinshi yo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati "Niyumva nk’umukinnyi w’imyaka 27.Meze neza kandi buri wese akwiriye kubona ko atari byiza kugendera ku myaka y’umuntu.Icy’ingenzi nibyo dukora mu kibuga ntabwo ari pasiporo zacu."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *