skol

Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball yashyizwe muri Gashyantare 2026

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Shampiyona ya Basketball yari iteganyijwe gutangira tariki ya 24 Mutarama 2026 yegejwe inyuma ishyirwa tariki ya 6 Gashyantare 2026.

Iyi shampiyona yigijwe inyuma kubera ikibazo cy’ibibuga nka BK Arena na Petit Stade.

By’umwihariko, ibi bibuga bizaberamo Igikombe cya Afurika cya Handball giteganyijwe tariki ya 21 kugeza kuya 31 Mutarama 2026.

Uyu mwaka Shampiyona ya Basketball mu Bagabo izakinwa n’amakipe icyenda ariyo APR BBC, REG BBC, Patriots, Tigers BBC, UGB, EAUR, Inspired Generations, Kepler na AZOMCO.

Ni mu gihe mu bagore izakinwa n’amakipe 11 ariyo REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, The Hoops, GS Gahini, GS Marie-Rene, AZOMCO, UR Huye, UR Kigali, EAUR na IPRC-Huye.

Mu mwaka ushize w’imikino, APR BBC yegukanye igikombe mu bagabo, mu gihe mu bagore cyegukanywe na REG WBBC.

Shampiyona ya Basketball yimuriwe tariki ya 6 Gashyantare 2026

Shampiyona ya Basketball mu Bagore izakinwa n’amakipe 11

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa