skol
fortebet

Shasir asubije Rayon Sports kumwanya wa mbere

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Ibitego bitatu by’umurundi Nahimana Shassir muri 4-1 ikipe ya Rayon Sports itsinze Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona waberaga kuri stade ya Kigali, bifashije aba bambara ubururu n’umweru kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 26.
Rayon Sports yatangiye umukino isatira bikomeye ikipe ya Musanze FC ndetse bidatinze ibona igitego cya mbere ku munota wa 10 w’umukino, kuri coup-franc yatewe na Moustapha, Nahimana Shassir aterana umupira ba myugariro ba Musanze (...)

Sponsored Ad

Ibitego bitatu by’umurundi Nahimana Shassir muri 4-1 ikipe ya Rayon Sports itsinze Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona waberaga kuri stade ya Kigali, bifashije aba bambara ubururu n’umweru kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 26.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira bikomeye ikipe ya Musanze FC ndetse bidatinze ibona igitego cya mbere ku munota wa 10 w’umukino, kuri coup-franc yatewe na Moustapha, Nahimana Shassir aterana umupira ba myugariro ba Musanze FC n’umutwe.

Musanze yabonye uburyo bwari kuyihesha igitego cyo kwishyura imbere ya Rayon Sports, ariko Niyonkuru Ramadhan awuteye ukurwa mu izamu na Mugisha Francois, Rayon Sports ibakosora itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 14 w’umukino, ku mupira Eric Irambona yacomekeye Nsengiyumva Moustapha wirukanse, agasiga ab’inyuma ba Musanze FC, aroba umuzamu Olivier, mu nguni y’iburyo bw’izamu.

Musanze FC yakoze impinduka hakiri kare, yinjiza mu kibuga Wai Yeka, byatumye Peter Otema asubira inyuma ku ruhande rw’iburyo ndetse batangira kunyuzamo basatira Rayon Sports, ariko ubundi buryo babonye ku mupira wahinduwe na Wai Yeka, Eric Irambona awukuriramo ku murongo.

Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya gatatu, ku mupira watewe na Nsengiyumva Moustapha, umuzamu wa Musanze awushyira muri koruneli itagize icyo itanga.

Musanze FC yabonye igitego ku munota wa 45 w’umukino, ku mupira wari uvuye muri koruneli, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, Hakizimana Francois atsindira Musanze FC, bajya mu karuhuko Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, aho Musanze FC bakuyemo Uwamungu Moussa hakajyamo Ndacyayisenga Alexis mu gihe Rayon Sports yakuyemo Nsengiyumva Moustapha wasimbuwe na Nshuti Savio ndetse biza gutanga umusaruro ku ruhande rwa Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 58 w’umukino, ku mupira watewe na Manishomwe Djabel kuri coup-franc, umuzamu wa Musanze awukozeho ugaruka mu izamu, Nahimana Shassir awusunikira mu nshundura, 3-1!

Nyuma yo kugerageza uburyo butandukanye ku mpande zombi, Manishimwe Djabel yaje gucomekera agapira Nahimana Shassir watsinze igitego cya kane cya Rayon Sports muri uyu mukino ku munota wa 83 w’umukino, igitego cye cya gatatu muri uyu mukino ndetse n’icya cyenda muri shampiyona!

Musanze yakoze impinduka ya nyuma binjiza mu kibuga Uwihoreye Ismail mu mwanya wa Munyakazi Yussuf mu gihe Rayon Sports yasimbuje Rutinywa Gonzalez wasimbuye Lomami Frank utigaragaje muri uyu mukino, mu gihe Moussa Camara afite imvune.

Nyuma y’imikino yose y’umunsi wa 10 wa shampiyona, Rayon Sports iyoboye n’amanota 26, APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 24, mu gihe Police FC ifite amanota 21 ku mwanya wa gatatu.

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Pepiniere FC na AS Kigali, ntabwo wabaye nk’uko byari byitezwe, bifasha ikipe y’abanyamujyi kubatera mpaga y’ibitego 3-0.

Marines yatsinze Kirehe FC 2-1 birimo igitego cya Jimmy Mbaraga mu gihe Kiyovu Sports na Sunrise FC banganyije 1-1, Nizeyimana Djuma na Babuwa Samson batsindira amakipe yomb

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa