skol
fortebet

SKOL yiyemeje gushyigikira ubushake bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye kwihuriza no mubindi bikorwa

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena, ni bwo Skol ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Skol Malt, yatangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ku kibuga cyayo kiri mu Nzove hazabera mukino wa gicuti uzahuza abakoresha imbuga nkoranyambaga hagati yabo.

Sponsored Ad

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwafashije urubyiruko rukoresha urubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter), kwihuriza hamwe rugakina umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru mu gikorwa cyiswe ‘100 Experiences’.

Ni umukino wateguwe biturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bakoresha X bayobowe na Ngizwenayo Obed, wasobanuye impamvu y’iki gikorwa kizahuza abakunzi ba FC Barcelone na Real Madrid.

Yagize ati “Ubusanzwe twihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga tugakora akazi kacu ka buri munsi. Ubu rero twateguye umukino uzaduhuza kugira ngo turusheho kumenyana no gukorana . uzaba ari n’umwanya mwiza wo kumenya aho twahuriza imbaraga ngo tubyare umusaruro Atari mu bitekerezo gusa twandika, ahubwo no mu bikorwa by’amaboko bishobora kutubyarira umusaruro.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Skol Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimiye urubyiruko rwateye intambwe yo kwegerana kugira ngo rurusheho kunoza ibyo rukora.

Ati “Uru rubyiruko rwatugejejeho umushinga twumva ni mwiza nta mpamvu yo kutawushyigikira. Niba basanzwe bakorera ku mbuga nkoranyambaga kandi ibyo bakora tubibona, ntakabuza ko n’ibindi bahurizaho mu buryo bufatika byabyara umusaruro no gufasha mu iterambere ry’Igihugu.”

Ngizwenayo Obed azaba ari kapiteni w’ikipe ya FC Barcelone, mu gihe Nshizirungu Prince azaba ari kapiteni wa Real Madrid muri uwo mukino.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bemerewe kuzakurikirana uyu mukino, nta kindi kiguzi usibye kwerekana ko bakoresha urubuga rwa X. kwihuza ku uru rubyiruko birafunguye ku bandi bose bakoresha x bumva bafite umuhamagaro wo kwegerana n’abandi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa