Ssekiganda waguzwe na APR FC ntazakinira Uganda muri CHAN 2024
Yanditswe: Monday 07, Jul 2025
Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ko umukinnyi Ronald Ssekiganda atazifashishwa mu irushanwa rya CHAN 2024 kubera ko Shampiyona y’u Rwanda izaba yaramaze gutangira.
Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) iteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 30 Kanama 2024 mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya.
Ikipe y’Igihugu ya Uganda izatangira iri rushanwa ku wa 4 Kanama ihura na Algérie mu mukino uzabera kuri Mandela National Stadium i Namboole.
Umwe mu bakinnyi Uganda yari yamaze guhamagara, iteganya kuzifashisha muri iri rushanwa ni uwari Kapiteni wa Villa SC, Ronald Ssekiganda, ukina mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro.
Nubwo uyu mukinnyi yari amaze iminsi akora imyitozo muri Uganda Cranes ndetse FUFA yari yasabye ko APR FC yamuguze yamubarekera akazayerekezamo nyuma ya CHAN, amakuru avuga ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze kumenyesha Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda ko bitashoboka.
Ssekiganda yavuye mu mwiherero wa Uganda Cranes mu cyumweru gishize ndetse yahawe iminsi mike y’ikiruhuko mbere yo gutangira imyitozo muri APR FC.
Ingengabihe y’amarushanwa iheruka gushyirwa ahagaragara na FERWAFA igaragaza ko APR FC izakina umukino wa Super Coupe ku wa 2 Kanama mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2025.
Ssekiganda wasinye imyaka ibiri muri APR FC, yasimbujwe Shamiru Kimwero usanzwe ukinira NEC FC muri Uganda.
Ronald Ssekiganda yamaze kuva mu mwiherero wa Uganda Cranes
Ssekiganda ategerejwe mu myitozo ya APR FC nyuma y’uko atazakina CHAN 2024
Uganda yifuzaga ko Ssekiganda abanza gukina CHAN mbere yo kwerekeza muri APR FC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *