skol
fortebet

Steven Gerrard yahaye ubutumwa bukomeye Klopp na Guardiola

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Aston Villa,Steven Gerrard yavuze ko atazigera agira ubwoba igihe azaba yahuye n’abayobozi bakomeye muri Premier League.
Uyu mutoza mushya wa Aston Villa, ufite imyaka 41,ngo siwe uzabona ahangana n’umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola na Jurgen Klopp wa Liverpool - bazatana mu mitwe mu kwezi gutaha.
Kuri uyu wa gatandatu, Gerrard,uratangira akazi yakira Brighton, yagize ati: “Uko ingorane zaba zingana kose, niko ugomba kurushaho kwishima.
Iyi ni shampiyona nziza ku (...)

Iyi ni shampiyona nziza ku isi. Ni ukubera amakipe meza arimo n’abatoza beza.

Twese twemera ko ari shampiyona itoroshye, ibamo guhangana gukomeye ariko biranshimishije kurusha kuntera ubwoba kandi niteguye kwerekana ko ndi umugabo ukwiriye aka kazi.

"Abantu benshi bazanshyira igitutu ku rutugu ariko sinshobora gutegereza.Aha niho nshaka kwisuzumira.

Igihe nari ngitangira,papa yarambwiye ati ’Witinya - Hangana nabyo’. Ntabwo ngiye guhinduka.

Nishimiye cyane kubona ijambo ’kudatinya’ hejuru y’ikibuga cy’imyitozo nk’imwe mu ndangagaciro z’ikipe. Ni umuco w’ingenzi tugomba kugira. ”

Abajijwe niba yibona umunsi umwe ari umutoza wa Liverpool,Gerrard yagize ati: Ntuzigera unyumva mvuga ibyo. Nta kibi kiri mu kugira inzozi.

Liverpool ifite umutoza wo ku rwego rw’isi kandi aramutse asinye amasezerano y’ubuzima bwose kuyitoza nabyishimira cyane."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa