Sunrise FC yihimuye kuri Rayon Sports iyitsindira mu gikombe cy’Amahoro
Yanditswe: Monday 06, Aug 2018
Nubwo itibikiye impamba ihagije, Sunrise FC yari yarazengerejwe na Rayon Sports muri shampiyona,iyihimuyeho iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri stade Mabati I Nyagatare.
Ikipe yitwaye neza muri uyu mukino, ibifashijwemo na kapiteni wayo Ally Musa Sova we n’umunyezamu we itangishatse Jean Paul na Uwambajimana Leo, bagoye bikomeye Rayon Sports kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Mbondi yagaruriye icyizere abakunzi ba Rayon Sports
Muri uyu mukino wayobowe n’umusifuzi w’umugore Mukansanga Salima,Rayon Sports yatangiye ihuzagurika, yatsinzwe igitego ku munota wa 2 w’umukino gitsinzwe na Sinamenye Cyprien bituma Sunrise FC igira icyizere cyo gutsinda uyu mukino none birangiye ibigezeho.
Rayon Sports yagerageje kwishyura igitego ndetse ikora uburyo bwiza bwo kubona igitego ariko ntibyayikundira byatumye igice cya mbere kirangira Sunrise iyoboye umukino.
Sunrise FC yaje gukanda ahababaza Rayon Sports ku munota wa 59 w’umukino, ubwo Ally Musa Sova yacengaga abakinnyi ba Rayon Sports agatera ishoti umunyezamu Bikorimana Gerrard ntiyabasha kuwukuramo.
Rayon Sports yaruhijwe bikomeye na Sunrise,ntiyacitse intege kuko nyuma y’aho umusifuzi wa kane yongeyeho iminota 4 y’inyongera kuko 90 yari yarangiye,Christ Mbondi yagaruye icyizere cy’abafana ba Rayon ashyiramo igitego.
Iki gitego cya Mbondi nticyishimiwe n’abakinnyi ba Sunrise FC bahise bashoza intambara bavuga ko cyinjiye umunyezamu wabo Itangishatse Jean Paul yakorewe ikosa.
Benshi batekereje ko ibyabaye kuri Rayon Sports umwaka ushize ubwo yatsindirwaga I Rusizi na Espoir FC ibitego 2-0 bigatuma isezererwa muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro bigiye kwisubiramo,ariko iki gitego cya Mbondi gitumye umukino w’I Kigali uzorohera Rayon Sports izaba ishaka intsinzi y’igitego 1-0, ku wa Kane w’iki Cyumweru.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Sunrise FC : Itangishatse Jean Paul, Mamadou, Gad, Sincere, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leon, Vedaste, Mutabazi Hakim, Samson, Sova, Cyprien.
Rayon Sports: Bikorimana Gerard, Nyandwi Saddam, Eric Gisa Irambona, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel Gaby, Mutsinzi Ange, Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Christ Mbondi na Manishimwe Djabel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *