Team Rwanda inaniwe kwigaranzura Eritrea muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare
Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018
Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare inaniwe guhangamura Eritrea yabaye umwami muri Afurika mu gusiganwa nk’ikipe harebwa ibihe (Team Time Trial) aho irangije ku mwanya wa 2 mu gihe Algeria yasoje ku mwanya wa 3 mu gusiganwa ibirometero 40. Kuri uyu munsi nibwo hatangiye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare aho benshi bari biteze ko Team Rwanda iraza guhagarika Eritrea imaze imyaka 7 yikurikiranya itwara iyi shampiyona mu gusiganwa nk’ikipe harebwa ibihe,gusa amateka (…)
Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare inaniwe guhangamura Eritrea yabaye umwami muri Afurika mu gusiganwa nk’ikipe harebwa ibihe (Team Time Trial) aho irangije ku mwanya wa 2 mu gihe Algeria yasoje ku mwanya wa 3 mu gusiganwa ibirometero 40.
Kuri uyu munsi nibwo hatangiye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare aho benshi bari biteze ko Team Rwanda iraza guhagarika Eritrea imaze imyaka 7 yikurikiranya itwara iyi shampiyona mu gusiganwa nk’ikipe harebwa ibihe,gusa amateka akomeje kwisubiramo kuko Eritrea yongeye kwegukana umudali wa zahabu,u Rwanda rurangiza ku mwanya wa 2,Algeria ku mwanya wa 3.
Eritrea yigaragaje cyane
Ikipe y’U Rwanda yari igizwe na Adrien Niyonshuti,Areruya Joseph,Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens inaniwe guhangamura ikipe ya Eritrea yari igizwe na Debesay Mekseb,Amanuel Gabrezghabier n’abandi.
U Rwanda rwegukanye umudali umwe wa zahabu kuri uyu munsi wa mbere wegukanwe n’abangavu bahatanye n’Uburundi gusa birangira babwigaranzuye.
Mu ngimbi Team Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri (Silver),mu gihe mu bagore ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa 3.
Ikipe ya Eritrea niyo yihariye uyu munsi wa mbere kuko yegukanye imidali ya zahabu hafi ya yose uretse mu bagore batwaye umudali wa silver.





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *