skol

Tennis: Daniil Medvedev yaciwe arenga ibihumbi 42$ kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Friday 29, Aug 2025

featured-image

Umukinnyi ukomeye muri Tennis, Daniil Medvedev, yategetswe gutanga ibihumbi 42,5$ kubera kugaragaza imyitwarire mibi mu irushanwa rya US Open riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, ni bwo hafashwe umwanzuro ku makosa yakozwe n’uyu mukinnyi ku Mbere, tariki ya 25 Kanama ubwo yahuraga na Benjamin Bonzi mu ijonjora rya mbere rya US Open.

Uyu wari umukino ukomeye ku bakinnyi bombi aho Medvedev yatsinzwe na Bonzi amaseti 3-2, bituma uyu Murusiya atarenga iki cyiciro kandi yari umwe mu bahanzwe amaso.

Mu kutishimira ibyavuye mu mukino yabwiye amagambo adakwiye abasifuzi b’umukino, ndetse anakubita hasi ‘racket’ yakinishaga, Ibi byafashwe nk’amakosa akomeye mu mukino.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri iri rushanwa kamutegetse kwishyura 40% y’ibihumbi 110$ yagombaga kwishyurwa kuko yageze mu ijonjora rya mbere. Ayo ni ibihumbi 42,5$.

Muri ayo mafaranga harimo ibihumbi 30$ by’uko yagaragaje imyitwarire mibi akabwira nabi abafifuzi, ndetse n’ibihumbi 12,5$ byo kuvuna ‘racket’ yakinishaga.

Daniil Medvedev wegukanye US Open mu 2021, kugeza ubu ni nimero ya 13 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi.

Daniil Medvedev yavunnye ’racket’ yakinishaga ahanishwa kubyishyurira ibihumbi 12,5$

Daniil Medvedev yahanwe kubera imyitwarire mibi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa