Tite watozaga Brazil yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwitwara nabi muri Qatar
Yanditswe: Monday 26, Dec 2022

Uwari umutoza wa Brazil, Tite yatezwe n’igisambo kiramwambura ubwo yarimo gutembera I Rio.
Amakuru ava muri Brazil avuga ko ubwo uyu mugabo yarimo gutembera mu gitondo,yatezwe n’umujura wamwambuye ibyo yari afite.
Amakuru aravuga ko yambuwe umukufi we ndetse bamwe batangiye kuvuga ko uwamwibye yamuhoye kwitwara nabi mu gikombe cy’isi bakaviramo muri 1/4.
Uyu mugabo w’imyaka 61 watoje Samba Boys kuva muri 2016 yabahesheje Copa America mu myaka 3 ishize.
Yagarutse iwabo nyuma yo gusezererwa (...)

Yagarutse iwabo nyuma yo gusezererwa muri 1/4 cy’igikombe cy’isi na Croatia kuri penaliti.
Icyakora nubwo uyu mujura yibye Tite,ngo ntabwo yamukomerekeje ubu ameze neza.
Amakuru aravuga ko abarimo Zinedine Zidane,Pep Guardiola na Mourinho bifuzwa na Brazil ngo umwe muri bo ayitoze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *