skol
fortebet

Tokyo Olympics: Abanyarwanda n’Abarundi ntibahiriwe mu mikino bahatanyemo

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwanda n’Abarundi ntibahiriwe mu mikino olempike yo gusiganwa kwiruka metero 5000, no koga metero 50 yaba
yabaye uwa nyuma mu gace ka
Abakinnyi batatu b’u Rwanda na babiri b’u Burundi nibo bahiganwe uyu munsi ariko bose ntibabashije kubona amahirwe yo kugera mu byiciro bya nyuma.
Francine Niyonsaba w’u Burundi wasiganwe muri 5,000m,yari mu itsinda rimwe (heat 2) na Marthe Yankurije w’u Rwanda hamwe n’abandi bagore 17.
Aba bagore bombi ntibabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda n’Abarundi ntibahiriwe mu mikino olempike yo gusiganwa kwiruka metero 5000, no koga metero 50 yaba

yabaye uwa nyuma mu gace ka

Abakinnyi batatu b’u Rwanda na babiri b’u Burundi nibo bahiganwe uyu munsi ariko bose ntibabashije kubona amahirwe yo kugera mu byiciro bya nyuma.

Francine Niyonsaba w’u Burundi wasiganwe muri 5,000m,yari mu itsinda rimwe (heat 2) na Marthe Yankurije w’u Rwanda hamwe n’abandi bagore 17.

Aba bagore bombi ntibabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko Yankurije Marthe yabaye uwa nyuma [#17] akoresheje 15:55.94 mu gihe Umunya Ethiopia watsinze iri tsinda witwa Tsgay yakoresheje 14:55.74.

Niyonsaba Francine wari uhagarariye u Burundi ndetse ahabwa amahirwe menshi yo kubona umudali,yakoze ikosa mu kwiruka bituma asezererwa.Yari yarangije ku mwanya wa kane muri iri tsinda ndetse yabonye itike.

Mu gusiganwa 5,000m abagore 38 bo mu bihugu bitandukanye bari mu matsinda abiri, batanu ba mbere muri buri tsinda nibo bazakina ‘final’ kuwa mbere tariki 02/08.

Mu mukino wo koga,itsinda rya kabiri yari arimo, Alphonsine Agahozo w’u Rwanda yabaye uwa mbere gusiganwa 50m mu koga akoresheje amasegonda 30.50.

Mu itsinda rya mbere Kaze Odrina w’u Burundi yabaye uwa kabiri akoresheje 33.39 mu koga 50m.

Aha mu bagore basiganwa 50m freestyle, harimo amatsinda 11 arimo abakinnyi bose hamwe barenga 70.

Abakinnyi 16 bakoresheje ibihe bito kurusha abandi batangajwe nk’abakomeje mu kiciro kibanziriza ‘final’ yaba Agahozo cyangwa Keza nta numwe wabonetsemo.

Mu bagabo muri koga basiganwa 50m, Maniraguha Eloi w’u Rwanda yabaye uwa karindwi mu itsinda ry’abakinnyi umunani, na we arasezererwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa