skol
fortebet

Tokyo Olympics: Umugore ufite impamyabumenyi ihanitse mu mibare yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku magare kandi yakinaga byo kwishimisha

Yanditswe: Monday 26, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru, abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare batunguwe cyane n’umunya Austria witwa Anna Kiesenhofer watwaye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku magare mu bagore nyamara yagenze ibirometro 137 ari imbere y’igikundi cyarimo Abaholandikazi bakomeye kurusha abandi bose mu gusiganwa ku magare.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 30 yize imibare ndetse ayibonamo impamyabumenyi ihanitse ya PhD in muri kaminuza yitwa Technical University of Vienna no muri Cambridge University mbere yo kubona doctorate muri kaminuza y’I Catalonia muri 2016.

Icyakora,uyu mukobwa yabifatanyaga no gukina umukino wo gusiganwa ku magare atagiriyemo amahirwe kuko yawuvuyemo muri 2017 abuze ikipe imwizera ngo imuhe amasezerano.

Icyakora,uyu mugore yahise ajya gukora muri University of Lausanne, abifatanya no gukora ubushakashatsi no kwigisha.

Madamu Kiesenhofer yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga muri 2014 nyuma yo kugira imvune ikomeye yatumye adakomeza imikino yakundaga nka triathlon na duathlon.

Muri 2016 yatwaye etape ya 3 mu irushanwa rya 2.2 ryitwa Tour Cycliste Féminin International de l’Ardèche,akinira ikipe yo mu mujyi wa Girona aho yatanze irushanwa rigitangira asoza ntawe umufashe nkuko byagenze uyu munsi ndetse icyo gihe nabwo yari yajyanye n’uwitwa Anna Plichta wo muri Poland nabwo bari kumwe uyu munsi gusa we yafashwe mu birometero bya nyuma.

Uyu mugore ubwo yari afite imyaka 26 nibwo yasinye amasezerano nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Lotto Soudal Ladies gusa nyuma yo kugira ibihe bibi byatumye ananirwa kujya asoza amarushanwa atandukanye,iyi kipe ye yaramusezereye muri Mata 2017 abura akazi.

Muri 2019,uyu mugore yagarutse mu mukino ariko akina nk’utarabigize umwuga atwara shampiyona ya Austria yaba gukina mu muhanda ndetse kuva muri uwo mwaka kugera nubu ahora atwara shampiyona y’igihugu yo gusiganwa umuntu ku giti cye.

Nubwo yitwaraga neza,nta kipe n’imwe y’abagore yifuza kumuha akazi kugeza uyu munsi yatwaye umudali wa zahabu agenze ibilometero 40 wenyine.

Uyu munsi habaye igitangaza ubwo Abaholandikazi bari biyizeye bikabije,ntibamenye ko uyu munya Austria yagiye wenyine byatumye umwe muri bo witwa Annemiek van Vleuten, wabaye uwa kabiri muri iri rushanwa yishima azi ko yatwaye umudali wa Zahabu nyamara Anna Kiesenhofer yamukubise inshuro.

Uretse uyu Van Vleuten wabaye uwa kabiri akegukana umudali wa Silver,umudali wa Bronze uhabwa uwabaye uwa 3 wegukanwe n’Umutaliyani Elisa Longo Borghini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa