Tsindira ibihembo ku mukino wa Al Hilal Benghazi vs Rayon Sports
Yanditswe: Sunday 24, Sep 2023

Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Nzeri 2024 Al Hilal Benghazi yo muri Libya irakina na Rayon Sports yo mu Rwanda mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup mu mukino uri bubere i Kigali.
Ku isaha ya Saa mbiri z’umugoroba ni bwo ruraba rwambikanye hagati ya Al Hilal Benghazi na Rayon Sports nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa CAF.
Urubuga umuryango rwateguye irushanwa rijyanye n’uyu mukino ndetse batatu ba mbere bari butsinde bakazahabwa airtime ingana n’amafaranga 2000RWF buri umwe.
Irushanwa riteye gutya:
1. Jya ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi nkuru hari munsi y’iyi nkuru
2. Andika ikipe iri butsinde n’ibitego iza gutsinda cyangwa niba ziri bunganye na bwo wandike ibitego ziri butsindane
3. Andika nimero ya telefoni ubarizwaho
4. Ohereza igitekerezo cyawe.
Icyitonderwa:
Kubera ko harimo nimero za telefoni, ibi bitekerezo ntibizashyirwa ku mugaragaro
3 Ba mbere batinze neza ni bazahabwa ibihembo nyuma yo guhamagarwa n’ubishinzwe ku rubuga umuryango.rw.
AMAHIRWE MASA.
SANGIZA INCUTI ZAWE IYI NKURU NAZO ZIGERAGEZE AMAHIRWE
Ibitekerezo
Mwaramutse naraye nsinze kumukino wa Alhalal na rayon muduhe ibihembo mwatwemereye murakoze!