skol
fortebet

"Turashaka kubaka ikipe igera muri Afurika hose bagatitira"-Perezida wa AS Kigali

Yanditswe: Friday 12, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakoze ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku migabo n’imigambi ifite mu mwaka w’imikino utaha ndetse inerekana abakinnyi bashya yaguze barimo Tuyisenge Jacques.
Prezida wa AS Kigali Fabrice Ngoga Shema yabwiye abanyamakuru ko iyi kipe yabo yiyubatse ndetse bashaka kubaka ikipe itinyitse muri Afrika hose.
Yagize ati "Turi ikipe yiyubaka kandi ishaka kugera kugera kure....Intego dufite muri uyu mwaka w’imikino n’utaha nuko tuzajya dutwara ibikombe 2.Bakamenya ko AS Kigali ari (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakoze ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku migabo n’imigambi ifite mu mwaka w’imikino utaha ndetse inerekana abakinnyi bashya yaguze barimo Tuyisenge Jacques.

Prezida wa AS Kigali Fabrice Ngoga Shema yabwiye abanyamakuru ko iyi kipe yabo yiyubatse ndetse bashaka kubaka ikipe itinyitse muri Afrika hose.

Yagize ati "Turi ikipe yiyubaka kandi ishaka kugera kugera kure....Intego dufite muri uyu mwaka w’imikino n’utaha nuko tuzajya dutwara ibikombe 2.Bakamenya ko AS Kigali ari ikipe ihatana.Bisaba ibintu byinshi,abafatanyabikorwa,itangazamakuru kuko muradufasha cyane,abakinnyi n’abatoza.

Ibyo byose mbivuze kuko AS Kigali n’ikipe imaze imyaka isaga 20.Ntabwo turagera aho twifuza kugera.Turashaka kujya twicara hano twagera muri Confederations cyangwa Champions League,uko umuntu agenda agatombora TP Mazembe,cyangwa Monastir,yadutombora agatangira gutitira ataragera mu kibuga.

Turashaka gushyiraho ikipe izajya itanga ubutumwa mu gihe wayitomboye ukaba ufite amahirwe menshi yo kuva mu kibuga watsinzwe."

Umutoza wa AS Kigali Cassa Mbungo Andre wasinye imyaka 2 yabanje gitwara Igikombe cy’Amahoro atsinze 1-0 APR FC,yavuze ko ubu badagihanze amaso igikombe cya shampiyona ahubwo bashaka gutwara CAF Confederation nibibananira bakazagere kure.

Ati "Mushobora kuvuga ko gutwara CAF Confederations Cup bidashoboka ariko mu mutima wanjye ndabizi neza ko bishoboka.Tubikoze neza turi kumwe nk’ikipe n’ubuyobozi,tukabyitegura neza,twagitwara cyangwa se tukagera kure hashoboka nkuko bavuga,gusa njye ndareba ku gasongero [Igikombe].

Muri shampiyona,sinjya kubabeshya ngo ndashaka kuza mu makipe 4 akomeye.Bizaza kuko twananiwe gutwara igikombe.Umwanya wa 2 uzaza kuko twananiwe gutwara igikombe...ariko icyo dushaka ni igikombe cyo kimwe n’Igikombe cy’Amahoro.Iki cyo timwagishidikanyaho kuko tumaze kugitwara kenshi,tumaze kukigira icyacu.

Ubu turashaka igikombe cya shampiyona na CAF Confederations Cup.Aho Imana izangeza nzayishima...Dukine dukore tubashe kugaragaza ibyo abandi batakoze,tugere ku mihigo twahize."

Kuri iki Cyumweru,nibwo As Kigali izatangira umwaka w’imikino ikina igikombe cya Super Cup na APR FC kuri stade ya Kigali.

AS Kigali yamuritse abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, bazaba bayobowe na Kapiteni Haruna Niyonzima, yungirijwe na Bishira Latif.

Abakinnyi bashya 10 AS Kigali yaguze barimo:

Tuyisenge Jacques
Nyarugabo Moise
Dusingizimana Gilbert
Akayezu Jean Bosco
Rucogoza Eliasa
Satulo Eduard ukomoka muri Uganda
Man Ykre wo muri Cameroon
Odhiambo Otinda wo muri Kenya
Ochieng Lawrence wo muri Kenya
Ndikumana Landry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa