skol

Turikiya: Abakinnyi 102 barimo abakinira Galatasary bahagaritswe kubera ‘betting’

Yanditswe: Friday 14, Nov 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya (TFF) ryahagaritse abakinnyi 102 bakina mu cyiciro cya mbere no mu cya kabiri nyuma y’uko bari gukorwaho iperereza rikomeye ku bikorwa byo gukora ‘betting’.

Ibi bihano byatanzwe n’akanama gashinzwe imyitwarire, Professional Football Disciplinary Board (PFDK) aho buri mukinnyi yahawe igihano cyo kumara iminsi iri hagati y’iminsi 45 n’amezi 12 badakina nyuma y’uko bari gukorwaho iperereza ryo gukora betting.

Mu bahanwe harimo abakinnyi 25 bo mu cyiciro cya mbere muri Turukiya n’abandi 77 bo mu cyiciro cya kabiri. Abarimo kugarukwaho cyane harimo myugariro wa Galatasaray, Eren Elmali, wahagaritswe iminsi 45 ndetse akanakurwa no mu ikipe y’igihugu irimo iritegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri Galatasaray kandi harimo Metehan Baltaci wahaweigihano cy’amezi icyenda, mu gihe Celin Yuksel, wahoze muri iyi kipe kuriubu akaba akinia Samsunspora we yahawe iminsi 45 adakina.

Ku rundi ruhande, abo bakinnyi bahakana ibyo baregwa. Elmali yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko izina rye ryashyizwe muri dosiye hashingiwe ku bikorwa byabaye imyaka itanu ishize, bihabanye n’ibyo akora kuri ubu.

Yuksel na we yatangaje ko yizeye ubutabera bwa Turikiya kandi ko ibirego aregwa abifata nk’ibinyuranye n’amategeko, bikanamwangiriza umwuga. Iyi dosiye yaje ikurikira indi ya mbere TFF yari yashyize ahagaragara ku wa Mbere, aho abakinnyi 1,024 bakekwaho gutega ku mikino boherejwe muri PFDK ngo bakorweho iperereza ryimbitse.

Nubwo iki kibazo cyo gukora betting gikomeje kwitabwaho ariko imikino mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri irakomeje gukinwa, mu gihe icyiciro cya gatatu n’icya kane byo byahagaritswe mu byumweru bibiri.

TFF yasabye FIFA kongerwa iminsi 15 ku gihe cy’isoko ryo kugura no kwandikisha abakinnyi kugira ngo amakipe abashe gusimbuza abahanwe. UEFA na yo iri gukurikiranira hafi iki kibazo gishobora kugira ingaruka ku marushanwa yayo. Mu minsi ishize kandi, TFF yari yahagaritse abasifuzi 149 bakekwaho ibikorwa bya ‘betting’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa