skol
fortebet

Twagirayezu Thaddé atorewe kuyobora Rayon Sports nyuma ya Jean Fideli weguye

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu, Twagirayezu Thaddé yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu myaka ine iri imbere asimbuye Uwayezu Jean Fidele.

Sponsored Ad

Ni amatora yabereye mu Nteko Rusange yateraniye mu Nzove kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024, yagombaga kugena ahazaza ha Rayon Sports harimo no mu miyoborere.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Muhirwa Prosper,Umubitsi Rukundo Patrick, Ngoga Roger aba Visi-Perezida wa kabiri, naho Gacinya Chance Denis atorerwa kuba Umujyanama.

Umujyanama w’iyi Komite Nyobozi y’ikipe ni Gacinya Chance Denis mu gihe Komite Nkemurampaka ikuriwe na Martin Rutagambwa wungirijwe na Frederick Muhirwa

Umunyamabanga wa yo ni Marceline mu gihe Komite Ngenzuzi
ikuriwe na Ignace wungirijwe na Akayezu Jose,Umunyabanga wa yo aba Bernard Byiringiro .

Muri aya matora kandi hanatowe Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports rukuriwe na Paul Muvunyi wungirijwe na Dr Emile Rwagacondo, Umunyamabanga wa rwo aba Murenzi Abdallah mu gihe abajyanama barwo ari Ntampaka Theogene, Munyakazi Sadate ,Paul Ruhamyambuga, Uwayezu Jean Fidele,Ngarambe Charles na Munyabagisha Valens.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa