skol

U Burusiya buhangayikishijwe n’ibikoko bishobora kubangamira igikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 02, Feb 2018

Abayobozi muri Leta y’U Burusiya baratabaza ko inzige zishobora gutera ku bibuga by’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bigatera ikibazo mu gihe hazaba hari kuba imikino y’igikombe cy’Isi.
Pyotr Chekmarev, ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko hegitari miliyoni z’ubutaka bwo mu majyepfo y’U Burusiya bwatewe n’izo nzige.
Volgograd, agace U Bwongereza buzakiniraho n’ikipe ya Tunia ku itariki ya 18 Kamena ni kamwe mu duce tumerewe nabi
Chekmarev yavuze ati "Tumenyereye kurwanya inzige. (…)

Abayobozi muri Leta y’U Burusiya baratabaza ko inzige zishobora gutera ku bibuga by’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bigatera ikibazo mu gihe hazaba hari kuba imikino y’igikombe cy’Isi.

Pyotr Chekmarev, ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko hegitari miliyoni z’ubutaka bwo mu majyepfo y’U Burusiya bwatewe n’izo nzige.

Volgograd, agace U Bwongereza buzakiniraho n’ikipe ya Tunia ku itariki ya 18 Kamena ni kamwe mu duce tumerewe nabi

Chekmarev yavuze ati "Tumenyereye kurwanya inzige. Ariko tuzabigenza gute ngo ntiziduteze urubwa mu mikino y’igikombe cy’isi muri uyu mwaka?"

"Isi yose izaba iri hano.. Ibibuga by’umupira w’amaguru byuzuyemwo ibyatsi. Inzige na zo zikunda ahantu hari ibyatsi n’ibara ry’urwatsi rutoshye…Tuzazibuza gute kugirango ntizize mu kibuga gikinirwamo umupira?"

Imikino y’igikombe cy’Isi cya 2018 izatangira tariki ya 12, imikino izabera ku bibuga 12 mu bice bitandukanye by’U Burusiya.

Mu minsi ishize nibwo Stade ya Nizhny Novgorod iherereye mu Burusiya iri mu zizakira imikino y’igikombe cy’isi cyo muri Kamena, 2018, yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.

Iyi sitade yabaye iya gatatu iri mu zizakira icy’isi ifashwe n’inkongi kuva muri Kamena ikurikira iya Volgograd Arena iri mu Majyaruguru y’u Burusiya na yo iri kubakwa na Stroytransgaz n’iya Cosmos Arena iri i Samara.

U Bwongereza buzakinira kuri iyi sitade

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa