skol

U Rwanda na Hongrie byinjiye mu bufatanye mu bya Siporo

Yanditswe: Tuesday 23, Sep 2025

featured-image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya siporo yashyiriweho umukoni i New York, ku wa 22 Nzeri 2025.

Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano.

Ni intambwe itewe nyuma y’uko Minisitiri Nduhungirehe yaherukaga mu ruzinduko muri Hongrie ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire muri Gicurasi 2025.

Abayobozi bombi basuye ibice bitandukanye birimo n’imihanda iberamo amasiganwa y’imodoka nto za Formula 1. Iyi mihanda yatangiye gukinirwaho iri siganwa mu 1986.

Bagiye mu gikorwa cyo gutangiza ‘Tour de Hongrie’, irushanwa rikomeye ryo gusiganwa ku magare.

U Rwanda na Hongrie kandi byashimangiye ko ubufatanye bwabyo mu bya dipolomasi, gucunga umutungo kamere w’amazi, uburezi n’ishoramari bizakomeza kongerwamo imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa