skol

U Rwanda rugiye gusaba kwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Bagore

Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025

featured-image

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), iri mu mushinga wo gusaba ko u Rwanda rwakwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Bagore mu 2027.

Hashize igihe gito NPC Rwanda ishyizeho Komite Nyobozi nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ine iyobowe na Bizimana Dominique waherukaga kuri uyu mwanya mu 2012.

Bizimana yaganiriye n’ikinyamakuru The New Times, yashimangiye ko mu bimuraje ishinga harimo gutegura impapuro zisaba ko u Rwanda rwakwakira rimwe mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi mu bafite ubumuga.

Yagize ati: “Turiteguye cyane kuko dufite impapuro zo gusaba twakwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Amafite Ubumuga mu Bagore giteganyijwe kuba mu 2027.”

“U Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kwakira iki gikorwa. Dufite ibikorwaremezo, ubunararibonye n’ubushake. Ikindi kandi ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ry’abagore ryaba ribereye mu Rwanda bwa mbere.”

Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Amafite Ubumuga mu Bagore cyatangiye gukinwa mu mwaka ushize wa 2024, cyabereye mu Barranquilla muri Colombia ari na yo yagitwaye, gihuza ibihugu 11.

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), iri mu mushinga wo gusaba ko u Rwanda rwakwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Amafite Ubumuga mu Bagore mu 2027.

Hashize igihe gito NPC Rwanda ishyizeho Komite Nyobozi nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ine iyobowe na Bizimana Dominique waherukaga kuri uyu mwanya mu 2012.

Bizimana yabwiye The New Times ko mu bimuraje ishinga harimo gutegura impapuro zisaba ko u Rwanda rwakwakira rimwe mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi mu bafite ubumuga.

Yagize ati: “Turiteguye cyane kuko dufite impapuro zo gusaba ko twakwakira Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Amafite Ubumuga mu Bagore giteganyijwe kuba mu 2027.”

Yavuze ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kwakira iki gikorwa. Ati: “Dufite ibikorwaremezo, ubunararibonye n’ubushake. Ikindi kandi ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ry’abagore ryaba ribereye mu Rwanda bwa mbere.”

Igikombe cy’Isi cya Ruhago y’Amafite Ubumuga mu Bagore cyatangiye gukinwa mu mwaka ushize wa 2024, cyabereye mu Mujyi wa Barranquilla muri Colombia ari na yo yagitwaye, gihuza ibihugu 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa