skol

U Rwanda ruzakoresha Shampiyona y’Isi rureshya andi marushanwa akomeye - Ndayishimiye wa FERWACY

Yanditswe: Friday 25, Jul 2025

featured-image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare, ku buryo izerekana ko rufite ubushobozi bwo kwakira n’andi marushanwa ari ku rundi rwego.

Hagati yo ku Cyumweru tariki 21 na tariki 28 Nzeri 2025, mu Rwanda hazaba hateraniye abakinnyi bakomeye mu mukino w’Amagare bazaba bahanganiye Shampiyona y’Isi.

Ndayishimiye Samson yavuze ko uburyo iri rushanwa rizakinwamo n’uko u Rwanda rwiteguye, bizatuma u Rwanda rwerekana icyo rushoboye mu gutegura amarushanwa akomeye.

Ati “Buri wese ahawe ikaze muri iki gikorwa. Ni Shampiyona y’Isi tuzaba turi kwakira, ariko kubera iki tutakwerekana ko mu gihe kizaza bakwiriye kuduha irushanwa rya Mountain Bike, irya BMX cyangwa irindi ryose rikomeye?”

“Irushanwa kandi rizadusigira ibihe byiza kuko rizagura amarembo y’abacuruzi, abafite amahoteli ndetse tugaragaze n’umuco wacu. Buri wese azunguka ariko tugirene umubano urambye n’abo mu mukino w’amagare.”

Ndayishimiye Samson wagiranye ikiganiro na The New Times, yongeyeho ko imyiteguro igeze kure kuko ibihugu byinshi byamaze kwemeza abakinnyi bizakoresha mu Rwanda, gusa igihe cyo kubatangaza kitaragera kuko benshi bari mu isiganwa rya Tour de France.

Iri siganwa rizabera muri Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka, rizakinwa mu byiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato. Aba bose bazakoresha imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali basiganwa bisanzwe ndetse banasiganwa n’ibihe.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko u Rwanda ruzagira amahirwe yo kwakira andi marushanwa akomeye kubera Shampiyona y’Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa