skol

U Rwanda rwasabye ko ubusumbane ku mahirwe y’iterambere rya siporo bucika

Yanditswe: Thursday 20, Nov 2025

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bitakomeza guhezwa ku mahirwe ya siporo igamije iterambere no kubaka amahoro.

Ambasaderi Ngoga yatangiye ubu butumwa mu kiganiro mpaka cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku ruhare siporo igira mu iterambere no kubungabunga amahoro, cyabaye ku wa 19 Ugushyingo 2025.

Yagize ati: "Siporo si ukwinezeza, ni ikiraro cya dipolomasi n’ishoramari rikomeye mu mahoro no mu iterambere ry’abantu. Ku Rwanda, aya si amagambo, ni ibyo twabayemo. Igihugu cyazutse nyuma ya Jenoside [yakorewe Abatutsi] cyumva cyane imbaraga za siporo mu kubaka abashengutse, kugarura icyizere, kunga abaturage no gutuma abato bongera kwiyizera.”

Yasobanuye ko u Rwanda rwubatse ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze muri siporo, ruteza imbere abagore n’urubyiruko binyuze muri siporo, kandi ko siporo yabaye inkingi y’iterambere ry’igihugu kuko yifashishijwe mu kubaka ibikorwaremezo no kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.

Ati: "Mu Isi iri kurushaho gucikamo ibice, aho amakimbirane yiyongera cyane n’icyizere ibihugu bifitanye kikarindimuka, siporo ni rumwe mu ndimi mpuzamahanga nkeya zishobora kugabanya umwuka mubi, zikarema ubwumvikane. U Rwanda rutekereza ko umuryango mpuzamahanga ugomba gufata siporo nk’inzira yafasha muri dipolomasi ikumira amakimbirane, ikubaka amahoro n’umubano mu bantu.”

Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere bihezwa ku mahirwe ya siporo, akenshi ugasanga ayo mahirwe yarahariwe ibihugu bikize, bikitwaza ko ari byo bifite ibikorwaremezo bigezweho kandi ko ari byo bifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bya siporo.

Ati: "Turasaba ko habaho uburinganire no kudaheza mu rwego mpuzamahanga rwa siporo. Ibihugu byinshi biri mu nzira y’iterambere bikomeje guhezwa mu buryo bwateguwe mu bijyanye n’amahirwe no kugaragara. U Rwanda rusaba ko ibikorwa byo gushora imari ku bikorwaremezo byashyigikirwa, ikoranabuhanga rikabigezwaho, ubushobozi bukubakwa kugira ngo haveho ubusumbane.”

Yasabye ko hashyirwa mu bikorwa gahunda mpuzamahanga zo guteza imbere siporo zirimo igenamigambi ry’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo siporo igirire umumaro ibihugu byose mu buryo budasumbana cyane, aho kuba bimwe.

Igenamigambi ry’Umuryango w’Abibumbye kuri siporo igamije iterambere n’amahoro rya 2018, rigaragaza uburyo ibihugu byakwifashisha siporo mu rugendo rubiganisha ku ntego z’iterambere rirambye zo mu 2030.

Iri genamigambi rifite intego nyamukuru eshanu zirimo: guhuza imbaraga hagati y’ibihugu mu gushyigikira ibikorwa bya siporo bigamije iterambere n’amahoro, gushyigikira politiki za siporo no kongerera ibihugu ubushobozi, gushyigikira ubudaheza muri siporo, gushyigikira ubushakashatsi kuri siporo no gukusanya inkunga zo guteza imbere uru rwego.

Ambasaderi Ngoga yasabye ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere na byo bigerwaho n’amahirwe ya siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa