Guverinoma y’ u Rwanda yatangije umukino mushya wo kuguruka mu kirere ukinwa hifashishijwe imitaka "Paramotoring", ugamije guteza imbere ubukerarugendo.
Iyi siporo itari imenyerewe mu Rwanda yatangirijwe mu Karere ka Huye gusa Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rufite mu nshingano guteza imbere ubukererarugendo ruvuga ko izagera no mu tundi turere tw’igihugu twatoranijwe turimo Karongi, Rubavu ndetse no mu ishyamba rya Nyungwe.
Iyo siporo ikazakorwa ku bufatanye n’ishyirahamwe rishinzwe imikino ikinirwa mu kirere “Rwanda Flying Sports Club”, rizajya ritanga ubumenyi ku bazayikina.
Kigali today yatangaje ko uyu mukino ukinwa hifashishijwe umutaka usanzwe ukoreshwa mu basimbuka mu ndege ariko ukaba ufite umwihariko ko wo uba ufite akamoteri kawuha ingufu zo gukomeza gutembera mu kirere.
U Rwanda rukomeje guteza imbere imikino itandukanye itari imenyerewe, mu rwego rwo kugira igihugu cy’imyindagaduro kandi buri muntu ugisuye yakwisangamo.
Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2018, na bwo igice gishinzwe ubukerarugendo muri RDB cyatangije urugendo rwa kilometero 760 ku bakunda kunyonga amagare.
Urwo rugendo rurakorerwa mu turere twose tw’igihugu ruri mu bizafasha abantu gukora siporo bakunda ariko bakanamenyeraho ibijyanye n’u Rwanda.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *