U Rwanda rwijeje umutekano usesuye abazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025
Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson, yagaragaje ko mu gihe hazaba hakinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, umutekano uzaba ari wose mu Rwanda, nta mpungenge abazitabira bakwiriye kugira.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Cycling News, avuga aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare igeze mu gihe habura amezi atatu gusa ngo ikinwe.
Ndayishimiye yagaragaje ko abafite impungenge, bashaka kugabanya abakinnyi bagendeye ku biciro by’amahoteli n’ingendo, badakwiriye kubikora kuko bizaba biri hasi ugereranyije n’ahandi habereye aya marushanwa.
Ati “Mu by’ukuri ntekereza ko muri rusange uyu mukino uhenze. Muri Australia habereye isiganwa nk’iri kandi ni ho kure. Ubwo rero ku makipe y’i Burayi urugendo rw’indege ruzaba rubaye ruto. Twijeje abazitabira ibiciro bitabangamiye uwo ariwe wese. Abanenga rero sinzi aho babikura.”
“Ikindi kandi ni uko ibihugu byinshi byamaze gufata amahoteli. Mwabonye ko n’u Bubiligi bwemeye ko buzitabira kandi bukazana n’ikipe yose. Ibyo biragaragaza ko aho tugeze dutegura irushanwa ari heza.”
Ku birebana n’umutekano w’u Rwanda bigendanye n’intambara iri kubera muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23, Ndayishimiye yavuze ko ntaho bihuriye na rwo kuko umutekano warwo ucunzwe neza kandi wizewe.
Ati “Iyi ni siporo, icyaba cyose ntacyo kizaduhungabanyaho. Ikiriho ni uko yaba twe ndetse na UCI twahisemo ko irushanwa ribera mu Rwanda. Ni igihugu gifite umutekano wose ukenewe. Hafi y’imipaka y’u Rwanda habereye Tour du Rwanda, nta kibazo cyari gihari.”
“Mpagaze ku ruhande ruvuga ko irushanwa rizakinwa. Kandi nk’umu-sportifs numva ko iyo bigeze kuri siporo idakwiriye kuvangwa na politiki, imikino ikaba nta ruhande na rumwe ruhejwe.”
Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, ikazitabirwa n’abakinnyi bakomeye bazaba bahagarariye ibihugu byabo. Icyo gihe Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), rizaba riri ko kwizihiza imyaka 125 ishize rishinzwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *