Ubudage bwigobotoye bigoranye Ubusuwisi busoza buyoboye itsinda A
Yanditswe: Sunday 23, Jun 2024

Ikipe y’Ubudage yishyuye mu minota y’inyongera igitego yari yatsinzwe n’ubusuwisi biyifasha kurangiza itsinda A iyoboye n’amanota 7 ndetse no kubona itike ya 1/8 muri Euro 2024.
Mu mukino wari ukomeye cyane,Ubudage buri mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Euro 2024 bwakiriye,bwagowe n’Ubusuwisi iminota 90 yose kugeza ubwo bwishyuye igitego bwari bwatsinzwe bugaruka mu nzira nziza.
Ubusuwisi bwamaze iminota myinshi bwizeye ko buzamuka ari ubwa mbere mu itsinda A nyuma yo kubasha kumara igihe burinze igitego bwari bwatsindiwe na Dan Ndoye ku munota wa 28,ku mupira mwiza yahawe na Remo Freuler.
Ubudage bwagowe cyane n’Ubwugarizi bw’ubusuwisi bwari burangajwe imbere na Manuel Akanji,ndetse abasatira babwo barimo Havertz,Musiala na Wirtz baragorwa bikomeye.
Ubudage bwabonye igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Andrich ku ishoti yatereye kure ariko umusifuzi avuga ko mbere y’uko cyinjira hari habaye ikosa ryakozwe na mugenzi we Musiala.
Mu gice cya kabiri ibintu byahinduye isura aho ubusuwisi bwabonye ibitego bibiri byanzwe n’abasifuzi.
Ndoye yatsinze icya kabiri cye baracyange ndetse mu minota ya nyuma Vargas winjiye asimbuye nawe abona ikindi gitego hemezwa ko yari yaraririye.
Ku munota wa kabiri mu yongerewe kuri 90,Niclas Fullkrug yishyuriye Ubudage igitego bwari bwatsinzwe n’umutwe,ku mupira wamugezeho utewe neza na Raum.
Iki gitego cyababaje Abasuwisi cyane kuko bashakaga kuba aba mbere ngo bizabafashe gutombora ikipe yoroshye.
Ubwongereza burasabwa gutsinda Slovenia kugira ngo butazahura n’ubu Budage bwa mbere.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda A,Hungary yari yaratsinzwe imikino ibiri ibanza,yatsinze Scotland igitego 1-0 cyinjiye ku munota wa 10 mu yongerewe kuri 90 ,gitsinzwe na Kevin Csoboth.
Hungary yabonye amahirwe yo gutegereza ngo irebe ko yazazamuka mu makipe yabaye aya gatatu meza mu gihe Scotland yasezerewe.
Muri uyu mukino,Rutahizamu wa Hungary Barnabas Varga yagonganye n’Umunyezamu wa Scotland, Angus Gunn, byatumye abaganga babanza kuvurira Varga mu kibuga iminota 7, bagenzi be bitabaje ibishura batwikira abaganga kugira ngo yitabwiho neza.
Hungary iraba itegereje kuko hari amakipe 4 azaba aya 3 mu matsinda azabona itike.
Uko itsinda risojwe:
1. Germany 7 Pts
2. Switzerland 5 Pts
3. Hungary 3 Pts
4. Scotland 1 Pt
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *