skol
fortebet

Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya 2 bwikurikiranya

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahagaritse urugendo rwa Morocco igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ibitego bya Theo Hernandez na Randal Kolo Muani byatumye Ubufaransa butsinda Morocco ibitego 2-0 mu mukino wa 1/2 bugera ku mukino wa nyuma aho bazahura na Argentina ya Lionel Messi ihagaze neza cyane.
Ikipe ya Morocco yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbereyo ku mugabane wa Afurika igeze muri 1/2,ntiyahiriwe n’urugendo kuko Ubufaransa bwayitsinze mu mukino (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahagaritse urugendo rwa Morocco igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ibitego bya Theo Hernandez na Randal Kolo Muani byatumye Ubufaransa butsinda Morocco ibitego 2-0 mu mukino wa 1/2 bugera ku mukino wa nyuma aho bazahura na Argentina ya Lionel Messi ihagaze neza cyane.

Ikipe ya Morocco yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbereyo ku mugabane wa Afurika igeze muri 1/2,ntiyahiriwe n’urugendo kuko Ubufaransa bwayitsinze mu mukino butigeze bwigaragaza na gato.

Ubufaransa bwatangiye neza kuko ku munota wa 5 bwabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Theo Hernandez.

Iki gitego cyinjiye ku munota wa 4 n’amasegonda 39’, kikaba ari cyo gitego cyihuse kurusha ibindi muri 1/2 cy’igikombe cy’isi kuva mu 1958 ubwo Umunya Brezil Edvaldo Vavá Izidio Neto yatsindaga igitego Ubufaransa ku munota wa 2.

Iki gitego kikaba ari n’icya 2 Morocco yaitsinzwe mu gikombe cy’isi cya 2022, ari na cyo cya mbere itsinzwe atari umukinnyi wayo ucyitsinze muri iri rushanwa.

Nyuma y’iki gitego,Maroc yahushije igitego ubwo umukinnyi wayo Azzedine Ounahi yateraga idhoti rikomeye umunyezamu Lloris awukuramo.

Ku munota wa 17 w’umukino, Olivier Giroud yasigaranye n’umunyezamu Bono atera ishoti rikomeye rigarurwa n’igiti cy’izamu.

Morocco yahuye n’akaga ubwo ku munota wa 21 kapiteni wayo Romain Saiss yavunikaga asimburwa na Amallah mu bwugarizi.

Morocco yari igiye kwishyura mu mpera z’igice cya mbere ubwo Jawad El Yamiq yateraga umupira yikaraze mu kirere umupira ukurwamo n’Umunyezamu Lloris ariko unakora ku giti cy’izamu ujya hanze.

Ubufaransa bwabashije kwihagararaho mu gice cya kabiri,burinda izamu ryayo kugeza ubwo ku munota wa 79 rutahizamu Kolo Muani yabuboneraga igitego cya kabiri ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Mbappe.

Nyuma y’amasegonda 44 gusa,Randal Kolo Muani yinjiye mu kibuga asimbuye Dembele,yabaye umukinnyi wa 3 mu mateka y’igikombe cy’isi utsinze igitego amaze umwanya muto asimbuye.

Nibwo bwa mbere Ubufransa bubashije kwinjiza ikinyuranyo cy’ibitego 2 muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’isi,kuko muri 1998, 2006 na 2018 bazamutse batsinze ikinyuranyo cy’igitego kimwe.

Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 4 aho buzahura na Argentine ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza,saa 17h00.

Perezida Emmanuel Macron yarebye uyu mukino ndetse yakomeye amashyi abakinnyi urangiye.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 nyuma yo gutwara igikombe cy’isi giheruka muri 2018, ikaba ibaye iya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kabiri yikurikiranya kuva Brezil yabikora mu 1998 na 2002.

Ubufaransa kandi bubaye ikipe y’igihugu ya 2 yo ku mugabane w’i Burayi ibikoze nyuma y’Ubutaliyani mu 1934 n’1938.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa