skol
fortebet

"Uburyo bumwe bwo kwihimura kuri Kiyovu Sports n’ukuyicucumira mu kibuga"-KNC

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyiri ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yongeye guhahamura Kiyovu Sports ayibwira ko nta bucuti afitanye nayo ndetse ko iramutse itwaye igikombe ibatsinze inkovu zitakira ku mutima we.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwitabira imyitozo ya Gasogi United,KNC yavuze ko uburyo bumwe bazihimura kuri Kiyovu Sports ari "ukuyicucumira" mu kibuga.
KNC yagize ati "Nta bushuti dufitanye na Kiyovu Sports,nta nabwo.Nta bundi buryo twakwihimura kuri Kiyovu,icyo (...)

Sponsored Ad

Nyiri ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yongeye guhahamura Kiyovu Sports ayibwira ko nta bucuti afitanye nayo ndetse ko iramutse itwaye igikombe ibatsinze inkovu zitakira ku mutima we.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwitabira imyitozo ya Gasogi United,KNC yavuze ko uburyo bumwe bazihimura kuri Kiyovu Sports ari "ukuyicucumira" mu kibuga.

KNC yagize ati "Nta bushuti dufitanye na Kiyovu Sports,nta nabwo.Nta bundi buryo twakwihimura kuri Kiyovu,icyo tuzihimuraho n’ukuyicucumira mu kibuga.Ubujurire buzabera mu kibuga ku itariki 15,ku wa Gatanu mutagatifu.

Nibaze,uwo munsi tuzitwara nk’abatagatifu tububahe.Kiyovu itwaye igikombe ari uko itsinze Gasogi United kuri uriya mukino,izo nkovu ntizizamva ku mutima.Kuko amateka ni ikintu gikomeye kandi azakomeza kwizirika mu ijosi rya Kiyovu kugeza igihe Yesu azabigenera ibihe."

KNC yakomeje uyu mukino nyuma y’aho yagiranye amakimbirane na Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal ko ashobora kuba atega (betting) ibintu byamubabaje akajya kumurega muri FERWAFA agahagarikwa imikino ndetse agacibwa n’amafarana.KNC yababajwe nibyo bihano ndetse akomeza kubigarukaho na n’uyu munsi.

Mu gihe aya makipe azahura mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 23 uzaba tariki ya 15 Mata 2022, perezida wa Gasogi United, KNC binyuze mu kiganiro Rirarashe yakoze kuwa 25 Werurwe,nabwo yavuze ko agomba gutsinda Kiyovu Sports uko byagenda kose kuko imutsinze yaba agambaniye abakunzi b’umupira w’amaguru.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 50 ni mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa