skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Qatar bwahindukiye ku ijambo bitera umwuka mubi ku gikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 18, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’ibwami wa Qatari wahatiye FIFA guhagarika burundu ibyo kugurisha inzoga kuri stade zose zizakinirwaho igikombe cyisi, habura iminsi ibiri gusa ngo iri rushanwa ritavugwaho rumwe ritangire.
Qatar yashyize igitutu gikomeye kuri Fifa cyo guhagarika kugurisha inzoga kuri stade umunani zizakinirwaho igikombe cy’isi.
Iki gihugu kizakira iri rushanwa cyabujije kugurisha inzoga ku masitade ariko abazaba bari mu duce twa sitade twahariwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iri rushanwa, bo (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’ibwami wa Qatari wahatiye FIFA guhagarika burundu ibyo kugurisha inzoga kuri stade zose zizakinirwaho igikombe cyisi, habura iminsi ibiri gusa ngo iri rushanwa ritavugwaho rumwe ritangire.

Qatar yashyize igitutu gikomeye kuri Fifa cyo guhagarika kugurisha inzoga kuri stade umunani zizakinirwaho igikombe cy’isi.

Iki gihugu kizakira iri rushanwa cyabujije kugurisha inzoga ku masitade ariko abazaba bari mu duce twa sitade twahariwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iri rushanwa, bo baracyafite uburenganzira bwo kugura inzoga.

Budweiser, umuterankunga ukomeye wa Fifa, ifitwe n’uruganda rukora inzoga AB InBev, ifite uburenganzira bwihariye bwo kugurisha inzoga mu irushanwa ry’igikombe cy’isi.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, rigira riti: "Nyuma y’ibiganiro hagati ya FIFA n’abayobozi b’igihugu kizakira imikino, hafashwe umwanzuro wo kwibanda ku kugurisha ibinyobwa bisindisha ahantu hazabera imyidagaduro y’abafana ba Fifa, ahandi hantu abafana bazahurira ari benshi n’ahandi habiherewe uruhushya, ariko igurishwa ry’inzoga rivanwa ku bibuga bizakira imikino y’igikombe cy’isi.

"Nta ngaruka bizagira ku igurishwa rya Bud Zero izakomeza kuboneka kuri sitade zose zizakira imikino y’igikombe cy’isi muri Qatar.

"Abayobozi b’igihugu kizakira imikino na Fifa bazakomeza gukora ku buryo ibibuga by’imikino ndetse n’uduce tubikikije azaba ari ahantu haha icyubahiro n’ibyishimo abafana bose.

"Abategura iri rushanwa barashimira imyumvire ya AB InBev ndetse n’inkunga idahwema gutera ibyo twiyemeje gukorera hamwe kugira ngo twite kuri buri wese igihe hazaba harimo kuba irushanwa ry’igikombe cy’isi muri Qatar."

Ku wa gatanu, Budweiser yashyize ubutumwa kuri Twitter igira ati: "Yewe, ibi birababaje" mbere yuko ubwo butumwa busibwa.

Umuvugizi wa AB InBev yavuze ko badashobora gukomeza "bimwe mu bikorwa byari biteganijwe ku masitade" kubera "impamvu zitaduturutseho".

Ishyirahamwe ry’abashyigikiye umupira w’amaguru (FSA) ryanenze igihe iki cyemezo cyo kubuza kugurisha inzoga ku bafana benshi gifatiwe.

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko ibi byivanzwemo na Sheikh Jassim bin Hamad bin Khalifa al-Thani, umuvandimwe w’umuyobozi wa Qatar.

Uko ibintu bihagaze ubu,abagiye kureba igikombe cy’isi bashoboraga kuzagura inzoga muri hoteli na za resitora, muri zone z’abafana ariko atari kuri stade.

Inzoga zizagura hafi amapawundi 12 ku gakombe kamwe mu bice byemewe, kandi abafana bakagarukira gusa ku birahuri bine kugira ngo badasinda. Umuntu wese wasinze agomba kujyanwa mu kato kashyizweho kugira ngo inzoga zimushiremo.

Fifa yahaye igitekerezo kimwe abayobozi ba Qatar muri iki cyumweru ku byerekeye kuboneka kwa Budweiser kuri stade.

Abateguye bashimangiye ko inzoga za Budweiser zigaragara cyane, bityo Fifa yemera kuzimurira mu myanya zitagaragara cyane. Impinduka nk’izo ntizisanzwe habura amasaha make irushanwa rigatangira.

Abantu benshi bakomeje kunenga iki gikombe cy’isi kuko aho cyaberaga hose habaga kunywa inzoga uko abantu babyifuza ndetse bagasabana bikomeye nyuma yo gufata umusemburo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa