skol
fortebet

#UCL:Manchester United yarangije igice cya mbere itageze mu rubuga rw’amahina yitendetse kuri Atletico Madrid

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yakoze ibyo benshi batatekerezaga inganya na Atletico Madrid igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League y’uyu mwaka.
United yarangije igice cya mbere idakoze ku mupira mu mu rubuga rw’amahina rwa Atletico Madrid,yabonye igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma biyiha amahirwe menshi yo kuzitwara neza mu mukino uzabera ku kibuga Old Trafford.
Abakinnyi ba Diego Simeone bakubise umutambiko inshuro ebyiri, mu gihe United yananiwe gutera ishoti (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yakoze ibyo benshi batatekerezaga inganya na Atletico Madrid igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League y’uyu mwaka.

United yarangije igice cya mbere idakoze ku mupira mu mu rubuga rw’amahina rwa Atletico Madrid,yabonye igitego cyo kwishyura mu minota ya nyuma biyiha amahirwe menshi yo kuzitwara neza mu mukino uzabera ku kibuga Old Trafford.

Abakinnyi ba Diego Simeone bakubise umutambiko inshuro ebyiri, mu gihe United yananiwe gutera ishoti rigana mu izamu kugeza igitego cya Elanga cyinjiye ku munota wa 80.

Amashitani atukura yarokotse kenshi muri uyu mukino kugeza uyu mwana Anthony Elanga w’imyaka 19 yongeye gukora itandukaniro nyuma yo kuva ku ntebe y’abasimbura.

Yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa 80 nyuma y’uko Joao Felix yari yatsindiye Atletico igitego cyiza ku munota wa karindwi w’umukino.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Portugal yafashije ikipe ye kwinjira mu hakiri kare nyuma yo gutera neza umutwe,umupira mwiza yari ahawe na mugenzi we Renan Lodi,ugaca ku munyezamu David de Gea,uri mu bateye ubwoba ku isi.

Wari umukino wuzuyemo amakarita by’umwihariko mu gice cya kabiri aho iyi kipe iyobowe na Diego Simeone yarwanye ishyaka ngo itsinde umukino bikayiviramo gukora amakosa menshi byanatumye abakinnyi 9 bose bahabwa amakarita y’umuhondoku mpande zombi.

Atletico Madrid yagiye ibona amahirwe menshi kubera ko yari hejuru muri uyu mukino waranzwe ahanini no gutakaza imipira cyane kw’abakinnyi ba Manchester United.

Elanga yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbuye Rashford,atsinda igitego habura iminota 10 gusa ngo umukino urangire nyuma y’umupira mwiza yahawe na Bruno Fernandes,utakajwe n’abakinnyi ba Atletico Madrid.

Nubwo umutoza Rangnick yahangayikishwa n’imikinire y’abakinnyi be ku rundi uruhande yakwishimira umusaruro yavanye ku kibuga Wanda Metropolitano.

Atletico Madrid yakubise umutambiko w’izamu kabiri ku bakinnyi barimo Griezmann ku munota wa 87 na Sime Vrsaljko kuwa 44.

United izaba ifite icyizere cyo kubona itike ya kimwe cya kane kirangiza mu mukino wo kwishyura kuri Old Trafford mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere.

Elanga nyuma y’umukino yagize ati: "Ntekereza ko ari bwo bwa mbere nari nkoze ku mupira! Narotaga ibihe nk’ibi, gutsinda igitego muri Champions League mu bihe bikomeye nk’ibi ku ikipe ikomeye y’i Burayi nka Atletico Madrid, ni inzozi zabaye impamo. Ni byo igice cya mbere kirarangiye hari igice cya kabiri kuri Old Trafford mu byumweru bike bityo rero tugomba kubyitegura. "

Elanga yaraye atsindiye United igitego cya 500 mu mikino y’Iburayi [European Cup/UEFA Champions League], amakipe ayirusha ibitego ni Real Madrid (1001), Bayern München (760) na Barcelona (624).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa