skol
fortebet

Uganda Cranes yongeye gutsinda Amavubi iyakura burundu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Yanditswe: Sunday 10, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Bidasubirwaho,ikipe y’u Rwanda yasezerewe burundu mu rugamba rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 nyuma yo kongera gutsindwa na Uganda igitego 1-0 kuri iki cyumweru.
U Rwanda rusezerewe mu majonjora y’igikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar mu gihe habura imikino 2 irimo uwa Mali i Kigali na Kenya i Nairobi.
Igitego cya Uganda cyabonetse muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wari uturutse muri koruneri ukurwaho nabi na (...)

Sponsored Ad

Bidasubirwaho,ikipe y’u Rwanda yasezerewe burundu mu rugamba rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 nyuma yo kongera gutsindwa na Uganda igitego 1-0 kuri iki cyumweru.

U Rwanda rusezerewe mu majonjora y’igikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar mu gihe habura imikino 2 irimo uwa Mali i Kigali na Kenya i Nairobi.

Igitego cya Uganda cyabonetse muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wari uturutse muri koruneri ukurwaho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.

Uyu mukino wa kane wo mu itsinda E wabera kuri Stade ya St Mary’s Kitende,wongeye kugaragaza imbaraga nke z’Amavubi by’umwihariko mu busatirizi.

Umutoza Mashami yari yakoze impinduka enye ugereranyije na 11 bari babanje mu kibuga Amavubi atsindwa na Uganda igitego 1-0 ku wa Kane w’iki cyumweru.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu gihe mu Ugushyingo azakira Mali mbere yo gusura Harambee Stars ya Kenya.

Les Aigles du Mali yayoboye iri tsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsindira Kenya iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Ibrahima Koné ku munota wa 55.

Amavubi afite inota 1,amanota make yaherukaga ni 2 mu gushaka itike ya 2014 muri Brazil.

Abakinnyi 11 Mashami Vincent yabanje mu kibuga:

Umunyezamu: Mvuyekure Emery

Ba myugariro: Salomon Nirisarike, Mutsinzi Ange, Rukundo Denis na Emmanuel Imanishimwe

Abakina hagati mu kibuga: Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel na Rafael York

Ba rutahizamu: Kevin Muhire, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa