skol

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe: Monday 11, Aug 2025

featured-image

Abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda haba muri Afurika no hanze yayo, harimo abitwaye neza barimo na rutahizamu Nshuti Innocent wafashije Espérance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia gutangira neza shampiyona.

Aba bakinnyi bari kugerageza kwitwara neza mu gihe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Adel Amrouche, ari kubakurikirana ashakamo abo azifashisha mu mikino ibiri ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu bakinnyi bitwaye neza muri izi mpera z’icyumweru harimo Nshuti Innocent wakinnye umukino we wa mbere muri Espérance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia.

Uyu wari umukino w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona, aho uyu mukinnyi w’Amavubi yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60.

Uyu rutahizamu yahise atanga umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi cyatumye ikipe ye itsinda CS Sfaxien ikinamo Willy Esomba Onana wanyuze muri Rayon Sports yo mu Rwanda, ibitego 2-1.

Mugisha Bonheur uherutse kwerekeza muri Al Masry na we yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ubwo bahuraga na Al Ittihad ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona ya Misiri.

Mugisha yinjiye mu kibuga ku munota wa 74 afasha ikipe ye gutsinda ibitego 3-1, nubwo yatangiye umwaka ahabwa ikarita y’umuhondo.

Standard de Liège ikinamo Hakim Sahabo yakinnye umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi, itsinda Genk ibitego 2-1. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yari ku ntebe y’abasimbura.

Samuel Gueulette wagize imvune mu mukino uheruka, ntabwo yagaragaye mu mukino ikipe ye ya RAAL La Louvière yatsinzemo Charleroi igitego 1-0. Uyu ni wo mukino wa mbere itsinze kuva yagera mu Cyiciro cya Mbere.

Nyuma yo gusezererwa mu majonjora yo gushaka itike ya UEFA Conference League, Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, iri gukora imyitozo itegura shampiyona y’umwaka utaha.

Rhode Island mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea yanganyije na Loudoun ubusa ku busa, iba iya munani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Kwizera wakinaga nka rutahizamu unyura mu mpande, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 60.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, nyuma yo gukira imvune yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba AEL Limassol bari ku mukino wa gicuti wabahuje na Paralimni bakanganya igitego 1-1, gusa ntiyahabwa umwanya wo kujya mu kibuga.

Al Ahli SC ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi mu mukino wa nyuma wa Shampiyona ya Libya hakamenyekana iyegukana igikombe.

Ni umukino waranzwe n’ibibazo byinshi kuko Al Hilal yanze gukina uyu mukino wari kubera mu Butaliyani ku kibuga cya Cita de Meda Stadium ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama 2025, bitewe n’uko nta VAR ihari na camera zituma abo muri Libya bakurikirana umukino.

Al Ahli Tripoli yahise yandika ubutumwa ivuga ko ibiri kuba byose ari inzitwazo kuri iyi kipe bahanganye, ndetse yifuza ko yaterwa mpaga kuko bidahesha isura nziza umupira w’amaguru wa Libya.

Umunyezamu Maxime Wensens yabanje mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe ye ya Thes Sport ikina mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi, yatsinzwemo na Eendracht Termien igitego 1-0. Ni umukino wagaragayemo Mateso Cedric na we ufite inkomoko mu Rwanda.

IK Oddevold yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède ikinamo York Rafael yanganyije na Orgryte 0-0, uba umukino wa kane itakaje yikurikiranya muri Shampiyona.

York yabanje mu kibuga ndetse akina iminota 77 mbere y’uko asimbuzwa.

Abakinnyi bose bakina hanze bafite akazi katoroshye ko kurushaho kwitwara neza kugira ngo barusheho kureshya Adel Amrouche watangiye kureba abo azahamagara bakamufasha mu mikino ibiri irimo uwa Nigeria tariki ya 6 n’uwa Zimbabwe tariki ya 9 Nzeri 2025.

Rafael York yitegura gutera koruneri

Mugisha Bonheur ntiyagize intangiriro nziza muri Al Masyr

Manzi Thierry na bagenzi be muri Al Ahli Tripoli ntabwo bakinnye umukino wa Al Hilal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa