skol

Ukraine: Umukinnyi yahawe ikarita y’umuhondo azira kuvuga Ikirusiya mu kibuga

Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025

featured-image

Umukinnyi w’umugore wo muri Ukraine, Irina Maiborodina, yahawe ikarita y’umuhondo kubwo kuvuga Ikirusiya mu kibuga ubwo bakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagore muri icyo gihugu.Umukinnyi w’umugore wo muri Ukraine, Irina Maiborodina, yahawe ikarita y’umuhondo kubwo kuvuga Ikirusiya mu kibuga ubwo bakinaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abagore muri icyo gihugu.

Byabereye mu mukino wahuzaga ikipe ya Kolos y’i Kiev na SeaSters yo mu gace ka Black Sea, ku wa 18 Kanama 2025, ubwo ku munota wa 43 w’umukino umusifuzi, Anastasia Romanyuk, yahaga uyu mugore ikarita y’umuhondo.

Iki gikorwa cyateje impaka cyane cyane hagati y’umusifuzi n’umutoza wa Seasters, gusa umusifuzi yasobanuye ko uyu mukino ari shampiyona yo mu gihugu abakinnyi bose baba basabwa kuvuga Ikinya-Ukraine.

Yagize ati “Iyi karita yayihawe ku bwo kuburanya umusifuzi, ikindi iyi ni shampiyona yo muri Ukraine rero ntabwo tugomba kuvuga Ikirusiya, icyo namusabye ni kuvuga Ikinya-Ukraine.”

Mu 2014 ni bwo Ukraine yatangiye kurwanya ikoreshwa ry’Ikirusiya muri Ukraine, ndetse igenda ishyiraho amategeko arwanya ikoreshwa ry’uru rurimi mu bintu bitandukanye, ivuga ko ari ururimi rwo mu gihugu cy’abanzi. Ni nyuma y’intambara imaze imyaka irenga itatu ihanganishije ibi bihugu byombi.

Umukinnyi muri Ukraine yahawe ikarita y’umuhondo kubera gukoresha Ikirusiya mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa