skol

Ukuri kuri Miliyoni 12 Frw byavuzwe ko Rayon Sports yahaye umunyamakuru Jean Luc

Yanditswe: Saturday 22, Nov 2025

featured-image

Hashyizwe umucyo ku mafaranga angana na Miliyoni 12 z’Amanyarwanda byari byavuzwe ko yahawe umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Imfurayacu Jean Luc, mu gufasha Rayon Sports kugira ngo ikine na Yanga SC umukino wa gicuti.

Mu ntangiriro za buri mwaka w’imikino Rayon Sports itegura umuhango wo kwerekana abakinnyi na nimero bazambara mu mugongo, hagatangazwa abafatanyabikorwa bashya aho kuri uwo munsi kandi hategurwa umukino wa gicuti uyihuza n’indi kipe yahisemo mu bizwi nka "Rayon Day". Ubwo uyu munsi wabaga muri uyu mwaka, Murera yakinnye na Yanga SC yo muri Tanzania.

Mu minsi yashize umwe mu bafana yatumiwe kuri SK FM avuga ko kugira ngo iyi kipe ize gukina byagizwemo uruhare n’umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ndetse ngo akaba yarahawe na Rayon Sports Miliyoni 12 FRW. Uyu munyamakuru yahise abyamaganira kure avuga ko atari byo.

Nyuma y’ibi, umuyobozi wa B&B Kigali FM, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar n’ubundi aganira na SK FM yabishyizeho umucyo. Yasobanuye ibijyanye n’ibyo bakora mu kigo cyabo cya B&B group LTD.

Ati: "Mu magambo macye dufite ikigo kirimo kiriyubaka kitwa B&B Group LTD, igiye izaba yamaze kwiyubaka iteganya kuzajya ijya mu mishinga myinshi ariko kugeza ubu imwe mu mishinga tubarizwamo ni ibi bijyanye n’itangazamakuru ya B&B Kigali FM, B&B Sports Agency nk’ikigo gishinzwe gutanga inama mu bijyanye n’Imiyoborere n’imyubakire y’imishinga ishingiye kuri Siporo.”

Yavuze ko ibijyanye B&B Sports Agency hari ibikinozwa akaba ariyo mpamvu bataranayitangaza ku mugaragaro. Yavuze ko bimwe mu bikorwa bamaze kuyikoreramo ari ibijyanye no gutegura amarushanwa n’ibindi. Yavuze ko nta masezerano baragirana na Rayon Sports ariko ko bagiye bakorana.

Ati: ”Ku bijyanye na Rayon Sports rero nta masezerano yigeze abaho hagati ya B&B Sports Agency n’Umuryango wa Rayon Sports. Kugeza uyu munsi nta masezerano y’imikoranire ahari ariko bamaze kutwiyambaza inshuro ebyiri. Inshuro ya mbere ni mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize bategura Inama y’Inteko Rusange.”

Yakomeje agira ati: "Umugabo Muvunyi Paul yarampamagaye ambwira ko hari ibyo twaba dufitemo uburambe baduha imishinga itandukanye bifuzaga gutangirana nayo, imishinga nzahurabukungu muri Rayon Sports nk’icyerekezo gishya bifuza badusaba kuyinoza.

Ibi bisobanuke nta mushinga B&B Sports Agency yazanye muri Rayon sports, baduhaye imishinga yabo bifuzaga ko twayinoza. Icyo gihe ndetse habaho ibiganiro y’icyo byatwara mu buryo bw’amafaranga habaho ko kugerageza gukorana. Tugirana n’ijambo ry’abagabo”.

Jado Castar yavuze ko ubwo Inama y’Inteko Rusange yari ikirangira, ibyo gukorana byahise bizamo agatotsi ndetse bakitwa abaswa. Ati: ”Inteko Rusange irangiye, ibyari imikoranire no kuganira byavuyemo ko "abantu b’abaswa muri B&B bashaka kujya kurya Rayon Sports. Ni aho byagarukiye ndetse nta faranga na rimwe ryigeze riva muri icyo gikorwa ryinjira mu kigo cyacu cyangwa umuntu ku giti cye."

Yavuze ko nka B&B Sports Agency basanzwe bafitanye ubuvandimwe na Perezida wa Yanga SC, Eng Hersi Ally Said ndetse ko mu gihe yari mu biganiro na Rayon Sports byo gukina umukino wa gicuti impande zombi zifuje ko bajya muri ibyo biganiro.

Jado Castar yavuze ko mu kwezi kwa 6 bohereje umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc kujya kugirana ibiganiro na Eng Hersi Ally Said akaba ari nabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwagiye kuganira na Yanga SC kugira ngo bakine umukino wa gicuti.

Yavuze ko yagize umwanya wo kuganira na Eng Hersi Ally Said ku mushinga bafitanye gusa akaba ari na bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari muri ibi biganiro byo gukina uyu mukino.

Ati: ”Yagize umwanya wo kuganira ku mishinga twifuza kugirana na Yanga SC hagati y’ukwezi kwa 6 n’u kwa 8 mu mwaka utaha. Aho ni na ho habayeho ibiganiro bya Rayon Sports byo gukina umukino wa gicuti na Yanga SC.

Jean Luck wari aho yasabye ko muri uyu mukino hanyuramo ibirango bya Agency yacu nk’ingurane yo kuba twaragaragaye muri ibyo biganiro birangirira aho ndetse ibyo byaranabaye nta n’amasezerano yanditse yabayeho.”

Yageze kuri Miliyoni 12 Frw byavuzwe ko zahawe Jean Luc abihakanira kure dore ko yibarije impande zose bireba. Ati: ”Miliyoni 12 Frw zavuzwe kuri Jean Luc, namurebye mu maso ndamubaza nti hari amafaranga wakiriye ndetse njya kubaza na Perezida wa Rayon Sports, kugeza uyu munsi ibyo aba bombi bambwiye ko bitabayeho.”

Jado Catar yahakanye ibyavuzwe ko Jean Luc yahawe Miliyoni 12 Frw kugira ngo afashe Rayon Sports kuzana Yanga SC mu Rwanda

Jean Luc na we ku giti cye yahakanye iby’uko yahawe Miliyoni 12 Frw na Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa