skol
fortebet

Umufaransa niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022

Yanditswe: Sunday 20, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ua Total Energies ni we yegukanye etape ya mbere ya Kigali Arena - Kigali Arena yari ifite intera y’ibilometero bine.
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira Total Energies ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena.
Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus,ku mwanya wa 24, yakoresheje (...)

Sponsored Ad

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ua Total Energies ni we yegukanye etape ya mbere ya Kigali Arena - Kigali Arena yari ifite intera y’ibilometero bine.

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira Total Energies ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena.

Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus,ku mwanya wa 24, yakoresheje iminota 5’ n’isegonda 1"

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani.

Abakinnyi bagabanyije mu makipe 19 yaturutse mu bice byose by’Isi babyukiye mu muhanda wo kuri Kigali Arena bakora intera y’ibilometero 4,0 aho buri wese yagendaga ukwe.

Alexandre Geniez w’imyaka 33 yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha iminota ine n’ibice 41, arushije Restrepo Johnathan wa Androni, we wakoresheje 4’47”.

Uhiriwe Byiza Renus [ Team Rwanda] yakoresheje 5’01".

Alan Boileau [B&B Hotels] watwaye uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2021 yakoresheje 5’09’’ naho Muhoza Eric wa Team Rwanda akoresha 5’05’’.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Muri uyu mwaka ubuzima bw’igare bwagarutse kuko abantu bari benshi i Remera kuri Kigali Arena ahakiniweagace ka mbere.

Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, Tour du Rwanda yari yabaye mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 ku buryo ntawageraga ahatangirira cyangwa ahasorezwa isiganwa ndetse ntiyageze mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni inshuro ya kane iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atatu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020 ndetse n’Umunya-Espagne Cristian Rodriguez. Tesfazion arahari uyu mwaka aho azakinira Androni.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa