Umufasha wa Gangi yamaganye abashakaga gutaburura umurambo w’umugabo we ngo ushyingurwe bwa kabiri
Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018
Umufasha wa Hategekimana Bonaventure Gangi witwa Mukamana Charlotte yanze ibyifuzo by’uwitwa Ndengejeho Innocent wifuzaga ko umurambo wa Gangi wakwimurwa aho wari ushyinguye ukajyanwa mu irimbi ry’icyubahiro. Mukamana umufasha wa Gangi
Uyu mugore yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo afite inyungu mu byo kwimura umurambo wa Nyakwigendera cyane ko atigeze amubaza mbere yo kubikora ndetse yemeza ko nta sano bafitanye.
Yagize ati “Uwo mugabo ntacyo bapfanaga ahubwo n’uko umwana (...)
Umufasha wa Hategekimana Bonaventure Gangi witwa Mukamana Charlotte yanze ibyifuzo by’uwitwa Ndengejeho Innocent wifuzaga ko umurambo wa Gangi wakwimurwa aho wari ushyinguye ukajyanwa mu irimbi ry’icyubahiro.
Mukamana umufasha wa Gangi
Uyu mugore yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo afite inyungu mu byo kwimura umurambo wa Nyakwigendera cyane ko atigeze amubaza mbere yo kubikora ndetse yemeza ko nta sano bafitanye.
Yagize ati “Uwo mugabo ntacyo bapfanaga ahubwo n’uko umwana we ari we wamurwaje mbere y’uko apfa. Ikintu cyatumye mbona ko abifitemo inyungu ni uko mu bihumbi 500 Frw FERWAFA yamuhaye dushyingura, yayakoresheje mu kugura isanduku no kwishyura imodoka yamukuye i Huye gusa kuko tugeze i Rubavu yatubwiye ko asigaranye ibihumbi birindwi gusa muri ayo mafaranga yose.”
Nkuko uyu mugore yabitangarije iki kinyamakuru,yavuze ko uyu mugabo yandikiye Umurenge wa Gosenyi awusaba kwimura uyu murambo atabimubwiye ndetse yabimenya agahita nawe asaba ko byahagarara bikarangira uyu murenge ubihagaritse.
Mukamana yemeje ko uyu mugabo ashaka kwimura umurambo wa Gangi kubera inyungu abifitemo cyane ko yabisabwe n’itsinda ry’ abafana ba APR ryitwa Intare n’aba Marine FC.
Yakomeje avuga ko uyu Ndengejeho yateguye gusoza ikiriyo atabibwiye Mukamana kandi ariwe wagombaga kubimenya mbere nk’umugore wa nyakwigendera gusa uyu mugabo yabikanye ndetse ahakana ko nta n’inyungu yari afite mu kwimura uyu murambo mu kiganiro yagiranye na Igihe.
Gangi wakiniye amakipe hafi ya yose akomeye yo mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yitabye Imana ku wa 15 Ugushyingo 2017 azize uburwayi, ashyingurwa ku wa 17 Ugushyingo 2017 mu irimbi rya Kurundo riri mu Murenge wa Rubavu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *