skol
fortebet

Umugabo yafatiwe igihano gikarishye nyuma yo gukora ku kibuno umunyamakurukazi wakoraga live kuri TV

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Ubutaliyani yahagaritse umufana kutazongera kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita urushyi ku kibuno umunyamakuru w’umugore wakoraga Live kuri TV.
Uyu mugabo yafashwe amashusho yerekeza ukuboko kuri Greta Beccaglia ubwo yari kuri kamera nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wa Serie A waberaga I Florence.
Ibi byabaye kuwa gatandatu byateye umujinya uyu munyamakuru.
Madamu Beccaglia ukorera Toscana TV yatanze ikirego cyo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’Ubutaliyani yahagaritse umufana kutazongera kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita urushyi ku kibuno umunyamakuru w’umugore wakoraga Live kuri TV.

Uyu mugabo yafashwe amashusho yerekeza ukuboko kuri Greta Beccaglia ubwo yari kuri kamera nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wa Serie A waberaga I Florence.

Ibi byabaye kuwa gatandatu byateye umujinya uyu munyamakuru.

Madamu Beccaglia ukorera Toscana TV yatanze ikirego cyo guhohoterwa n’uyu mugabo hanyuma ahita atabwa muri yombi na polisi ijya kumuhata ibibazo.

Uyu munyamakurukazi yabwiye uyu mugabo ati: "Ntukwiriye gukora ibyo bintu, umbabarire",

Ibi yabikoze ubwo abafana basohokaga kuri stade nyuma y’uko Empoli yari itsinze Fiorentina ibitego 2-1.

Haciye akanya, umunyamakuru wa TV Giorgio Micheletti yabwiye Madamu Beccaglia kutazagaragaza ibyabaye mu gihe cyo gutangaza iyi nkuru.

Bwana Micheletti yaranenzwe cyane kubera iki gitekerezo maze TV ya Toscana imuha ikiruhuko.

Bwana Micheletti yavuze ko yageragezaga kurengera Madamu Beccaglia anasaba imbabazi ku "magambo mabi nakoresheje ku byabaye ubwo hakorwaga live ku wa gatandatu".

Madamu Beccaglia kandi yashinje undi mugabo gushaka kumukoraho nubwo hatafashwe amashusho.

Ibyabaye ku wa gatandatu, byahuriranye n’uko abakinnyi bo muri shampiyona y’Ubutaliyani n’abayobozi bayo bari mu bukangurambaga bwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore.

Abakinnyi bose bishyizeho utumenyetso dutukura mu maso yabo nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa