Umugore wa Thiago Silva wari wibasiye Timo Werner yamusingije nyuma yo gusezerera Real Madrid
Yanditswe: Friday 07, May 2021
Umugore wa Thiago Silva witwa Isabelle yakoze agashya asingiza byimazeyo rutahizamu Timo Werner yibasiye mu cyumweru gishize amushinja kudashaka gutsinda ibitego nyuma yo guhusha byinshi ku mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League.
Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, Timo Werner yafunguye amazamu mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League Chelsea yatsinze ibitego 2-0 Real Madrid ndetse yitwaye neza muri uwo mukino ayigeza ku mukino wa nyuma.
Ubwo Chelsea yari igeze ku mukino wa nyuma,Madamu Isabele yagiye kuri Instagram ye aramusingiza ati “Werner wakoze neza!ibyo nibyo navugaga.Urabizi ko uri umukinnyi mwiza nshuti yanjye,ndagukunda.”
Mu cyumweru gishize,Isabelle yarakajwe no kubona Werner ahusha igitego asigaranye na Courtois gusa niko kuvuga ko amakipe umugabo we agiyemo hatabura umukinnyi uhusha cyane ibitego,yongeraho Timo Werner atashakaga gutsinda.
Thiago Silva yaje muri Chelsea azanwe n’umutoza Frank Lampard ndetse ku myaka 36 ye yatanze umusaruro ukomeye mu bwugarizi byatumye Chelsea inagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho izakina na Manchester City kuwa 29 Gicurasi Istanbul muri Turkia.
Werner w’imyaka 25 yageze muri Chelsea muri uyu mwaka w’imikino avuye muri RB Leipzig,amaze gutsinda ibitego 12 mu marushanwa yose ariko ntabwo yigaragaje kuko ahusha ibitego cyane.
Mu mpera z’iki cyumweru,Chelsea irahura na mukeba wayo Manchester City mu mukino wa shampiyona aho iyi kipe ya Tuchel igomba gushimangira kuguma mu makipe 4 mu gihe City nitsinda izahita itwara shampiyona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *