skol
fortebet

Umuhanzi Eddy Kenzo ategerejwe i Kigali aho aje gukorana indirimbo na Bruce Melodie

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda Eddy kenzo ategerejwe Kigali kuri uyu wa 4 aho aje gukorana indirimbo n’icyamamare Bruce Melodie.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko Eddy kenzo aragera i Kigali kuri uyu wa 4 tariki 24 Gashyantare 2022 ahagana saa sita zamanywa, ni bimwe mu bitanga ikizere mukwaguka k’umuziki nyarwanda.

Eddy kenzo abaye umuhanzi wa gatatu mpuzamahanga ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie nyuma yo gukorana na Harmonize( Konde boy) wo muri Tanzania na Nak uturuka muri Austraria.

Inkuru dukesha Inyarwanda ivugako Eddy Kenzo na Bruce Melodie bagiye gukorana indirimbo mu gihe kingana n’iminsi itatu muburyo bw’amajwi( Audio) n’amashusho( Video).

Iyi ndirimbo kandi ikaba muburyo bw’amajwi izakorwa na Producer MadeBeats uherutse gushyira hanze Album ye yise ’Made in Kigali’.

Eddy Kenzo w’imyaka 32 yamenyekanye cyane mu ndirimbo yashyize yanze 2014 yitwa ’Sitya Loss’ yakunzwe nabatari bake ikegukana ibihembo mpuzamahanga,ndetse bizamura izina ry’itsinda ’Ghetto Kidds’ bayikoranye.

Uyu muhanzi ufite ubuhanga bukomeye mubihangano bye no gucuranga ingoma yatwaye ibihembo bitandukanye nka Affrima Awards, Nigeria Entertainment Awards, BET Award muri 2015,Nickelodeon Kid’s Choice Award 2018, All Africa Awards nibindi.

Uyu muhanzi ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Izina’ akaba ari umwe mubahanzi bakomeje guhatana no guteza imbere umuziki Nyarwanda, kuri ubu ari kwitegura kujya mu gitaramo yatumiwemo cyateguwe na Harmonize cyiswe ’Afro East Carnival’ giteganyijwe kuwa 5 Werurwe 2022 kizahurirwamo n’ibindi byamamare bikomeye muri Africa.

Eddy Kenzo ategerejwe i Kigali aho aje gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

Bruce Melodie akomeje kugira uruhare mu kwagura umuziki Nyarwada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa