skol
fortebet

Umukinnyi mushya wa Manchester City ashaka gukodesha inzu ya Paul Pogba

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, umukinnyi mushya wa Manchester City, Erling Haaland yasuye inzu ya miliyoni 3 z’ama pound ya Paul Pogba ngo ayikodeshe cyane ko ari gushakisha inzu nshya yo kubamo mu Bwongereza.
Uyu mukinnyi wahoze akinira Amashitani atukura azagenda ku buntu kandi ngo ibiganiro bigeze kure ngo asubire muri Juventus.
Inzu nziza ya Pogba ngo n’imwe mu mitungo ya mbere yarebwe na Haaland mbere yo gutangira umwaka we wa mbere muri Premier League.Amakuru avuga ko iyi nzu ikodeshwa (...)

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, umukinnyi mushya wa Manchester City, Erling Haaland yasuye inzu ya miliyoni 3 z’ama pound ya Paul Pogba ngo ayikodeshe cyane ko ari gushakisha inzu nshya yo kubamo mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Amashitani atukura azagenda ku buntu kandi ngo ibiganiro bigeze kure ngo asubire muri Juventus.

Inzu nziza ya Pogba ngo n’imwe mu mitungo ya mbere yarebwe na Haaland mbere yo gutangira umwaka we wa mbere muri Premier League.Amakuru avuga ko iyi nzu ikodeshwa akayabo k’ibihumbi 30.000 by’amapawundi ku kwezi.

Haaland ashobora kwemera gukodesha iyi nzu akayabo ka £30,000 ku kwezi cyane ko uyu Pogba atazongera kuyibamo.

Nubwo iyi nyubako ifite pisinenziza cyane, sauna na Gym, igikurura abantu benshi ni P. P. Arena - ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Pogba - gifite amatara ya LED, icyapa cyihariye ndetse n’ifoto y’ikirango cy’uyu mufaransa mu ruziga rwagati.

Uwahaye amakuru Ikinyamakuru The Sun, yagize ati: ’Erling arifuza kubona aho gutura vuba bishoboka kugira ngo atangira kumenyera ikipe ya City.

’We na Paul baraziranye kandi basangiye itsinda rimwe ribashakira amakipe.

Urebye uko Paul yitwaye muri United, ntabwo bishoboka ko azagaruka mu Bwongereza bityo akaba ashobora kuzagurisha inzu ye ariko yakwishimira kuyikodesha nibiba ngombwa.

’Paul na Erling ni abantu basa. Bakunda kwinezeza ku buryo byamushimisha rwose. ’

Ari kumwe na se Alfie Haaland hamwe n’itsinda rye, uyu musore w’imyaka 21 yasuye uyu mutungo wa Pogba n’andi mazu atatu mu cyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa