skol
fortebet

Umukinnyi Nizeyima Mirafa yakoze ubukwe n’umunya Portugal [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda ukinira ikipe ya Kabwe Warriors yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yasezeranye mu idini ya Islam na Rosalyn Dos Santos, umunya-Portugal usanzwe ari umuganga.
Uyu muhango abayisilamu bakunda kwita ’Kufunga Ndoa’ wabaye ku Cyumweru gishize tariki ya 27 Gashyantare 2022 nkuko amakuru dukesha ISIMBI abitangaza,ubera muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka ni mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).
Nyuma y’uyu muhango byitezwe ko indi mihango y’ubukwe izaba vuba (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda ukinira ikipe ya Kabwe Warriors yo muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yasezeranye mu idini ya Islam na Rosalyn Dos Santos, umunya-Portugal usanzwe ari umuganga.

Uyu muhango abayisilamu bakunda kwita ’Kufunga Ndoa’ wabaye ku Cyumweru gishize tariki ya 27 Gashyantare 2022 nkuko amakuru dukesha ISIMBI abitangaza,ubera muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka ni mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).

Nyuma y’uyu muhango byitezwe ko indi mihango y’ubukwe izaba vuba muri Gicurasi uyu mwaka tariki ya 7, bateganya ubukwe bushobora kubera Zambia cyangwa muri Portugal.

Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.

Bagiye kubana nyuma y’umwaka urenga bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa