Umukinnyi ukomeye muri Premier League ari mu mazi abira kubera ibyaha ashinjwa
Yanditswe: Friday 24, May 2024
![featured-image](http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L670xH462/arton78757-83f7d.jpg?1716537096)
Umukinnyi Lucas Paqueta ashobora guhabwa ibihano bizatuma atazongera gukina umupira w’amaguru kubera ibintu byo gusheta ku mikino akekwa ko yijanditsemo.
Uyu mukinnyi bivugwa ko ashobora guhagarikwa imyaka icumi nyuma yo gushinjwa ibyaha bine byo gusheta ku mikino ya Premier League.
Ariko uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya Brazil ukinira West Ham, yiyemeje "kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma" kugirango akure icyasha izina rye.
FA yashinje Paqueta, ufite imyaka 26, kuba yarihesheje amakarita nkana kugira ngo umuntu umwe cyangwa benshi bunguke.
Ibi byatumye inzozi ze zo kugurwa miliyoni 85 z’ama pound ngo yerekeze muri Manchester City.
FA Cup ivuga ko Paqueta yihesheje ku bushake amakarita y’umuhondo bakina na Leicester mu Gushyingo 2022, Aston Villa muri Werurwe 2023, Leeds muri Gicurasi 2023 na Bournemouth ku munsi wa mbere wa shampiyona
Ariko Paqueta arahakana aya makuru mu gihe West Ham yasezeranyije ko izahagarara kandi igashyigikira umukinnyi wabo.
Mu magambo yuzuye amarangamutima, Paqueta yagize ati: “Ntunguwe cyane kandi mbabajwe no kuba FA yahisemo kundega.
Mu mezi icyenda, nakoranye na buri ntambwe yabo y’iperereza kandi ntanga amakuru yose nshoboye.
Ndahakana ibyo ndegwa byose kandi nzarwana kugeza ku mwuka wabo wa nyuma kugira ngo nsukure izina ryanjye.
Kubera ibi birego bikomeje, ntabwo nzatanga ibisobanuro bindi.”
Hategerejwe kumenya umwanzuro wa nyuma w’ibi birego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *