skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye muri Ruhago El Hadji yageze i Kigali yakirwa n’umunyamakurukazi(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

El Hadji Ousseynou Diouf Umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru uturuka mu Gihugu cya Senegal yasesekaye i Kigali maze yakirwa n’umunyamakurukazi uzwi nka Clarisse Uwimana.

Sponsored Ad

Uyu munyamakurukazi yagaragaje ko yakiriye uyu mukinnyi umaze kubaka izina muri Afurika kubera ubuhanga budasanzwe adahwema kugaragaza mu mikino agaragaramo.

Clarisse yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyizeho mashusho agaragaza El Hadji Ousseynou Diouf yinjira ku Kibuga cy’Indege afite ivarize mu ntoki anahetse akandi gakapu mu mugongo.

Ni amashusho Clarisse yashyizeho mu rwego rwo kumuha ikaze maze agira ati"Urakaza neza musaza wanjye! Ni byo ni El Hadji Diouf wanyu uri mu Mujyi aje kureba imikino ya nyuma ya BAL.

El Hadji Ousseynou Diouf w’imyaka 41 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bamamaye muri Afurika akaba yarabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Senegal akaba yarakiniye amakipe akomeye ku isi nka Liverpool yo mu Bwongereza ikinamo mugenzi we Sadio Mane na we uvukaa muri Senegal.

Clarisse yongeye kugaragaza Imbamutima za El Hadji Ousseynou Diouf uburyo yishimiye kugera murw’Imisozi Igihumbi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo agira ati"“Narimfite amatsiko yo kugera muri iki gihugu cyiza kiyoborwa na president Paul Kagame” El Hadji Diouf

Uyu munyamakurukazi yakomeje agira ati"Hari igihe umuntu aguha interview ukaba wagira amarangamutima pe".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa