skol

Umukinnyi w’Umunya-Iran yasezeye ku ikipe ye ngo ajye guhangana na Amerika na Israel

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2026

featured-image

Rutahizamu w’umunya-Iran, Mehdi Taremi ukinira ikipe ya Olympiakos F.C yo mu Bugereki yayisezeyeho ngo ajye kurwanira igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko yabwiye iyi kipe ye ko yifuza gusubira iwabo muri Iran kugira ngo yinjire mu gisirikare ubundi arwanirire igihugu cye.

Yavuze ko iki ari cyo gihe igihugu cye kimukeneye. Ati: ”Iki ni cyo gihe igihugu cyanjye kinkeneye cyane. Abaturage banjye n’igihugu cyanjye bari mu kaga, kandi ngomba kuba ndi aho ngaho."

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Iran ryasabye Mehdi Taremi gukomeza gukina akareka kujya mu byo kurwana, gusa aracyahagaze ku cyemezo cye. Uyu mukinnyi yakiniye andi makipe atandukanye arimo Inter Milan na FC Porto.

Kuva ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize Iran irimo iragabwaho ibitero na Amerika na Isreal hagamijwe kuyibuza gukora ibisasu kirimbuzi.

Mehdi Taremi yasezeye kuri Olympiakos F.C kugira ngo ajye kurwana na Amerika na Israel

Mehdi Taremi ukinira ikipe ya Olympiakos F.C yo mu Bugereki yayisezeyeho ngo ajye kurwanira igihugu cye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa