skol
fortebet

Umukinnyi wa mbere wa FC Barcelona wahawe ibihano na Xavi yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 13, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Mbere wa FC Barcelona wagonzwe n’amategeko 10 ya Xavi ni Umufaransa Ousmane Dembele,waciwe amande kubera ko yakererewe kugera ku myitozo nubwo yaje habura iminota 87 ngo itangire.

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru I Camp Nou,Xavi w’imyaka 41, wasimbuye Ronald Koeman nk’umutoza wa Barca mu cyumweru gishize,yatangiye guhana ahereye kuri Ousmane Dembele wakererewe iminota 3 ku myitozo.

Xavi akigera muri Barcelona,yahise ashyiraho amategeko icumi akomeye buri mukinnyi agomba kubahiriza.

Rimwe muri yo n’ukugera ku myitozo bitarenze iminota 90 mbere ’yigihe gisanzwe cya saa yine z’amanywa

Xavi yifuza ko ikipe ya Barcelona isangirira ifunguro rya mu gitondo hamwe mbere yo gukora imyitozo ngororamubiri umuntu ku giti cye.

Ibi bivuze ko Dembele yakererewe minota itatu kuko yaje saa 8.33 za mugitondo,kandi bategetswe kuhagera 8:30 za mu gitondo .

Umunyamakuru wa ESPN, Jordi Blanco Duch, yagize ati: "Dembele azishyura ihazabu ya mbere kubera gutinda.

"Yageze ku kibuga cy’imyitozo saa 8:33 za mu gitondo, igihe ntarengwa cyo kugera mu rwambariro ni 8:30 - imyitozo ni saa yine."

Uyu Dembele ntiyahiriwe muri Barcelona kuko nyuma yo kugurwa miliyoni 138 zama pawundi avuye muri Borussia Dortmund muri 2017 yaranzwe n’imvune nyinshi.

Uyu mukinnyi uca ku mpande, yagarutse mu myitozo mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’amezi atanu yirukanwe kubera imvune yo mu ivi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa