skol
fortebet

Umukinnyi wa PSG yahishuye gasopo yahawe kubera Lionel Messi

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya PSG no mu ikipe y’igihugu ya Argentina, Leandro Paredes,yatangaje ko mu Ukuboza 2020 abakinnyi b’ikipe ye bose bifuzaga kubona Lionel Messi aza muri iyi kipe ariyo mpamvu benshi batangiye kumuha ikaze mu binyamakuru.

Sponsored Ad

Leandro Paredes yavuze ko nyuma yo gutangaza ko bifuza Lionel Messi,ikipe ye yamuhaye gasopo yo guhagarika kongera kumuvugaho cyane ko FC Barcelona yari itangiye kubifata nabi.

Paredes yavuze ko PSG yamubwiye ko atagomba kongera kuvuga ku byo kuza muri iyi kipe kwa Lionel Messi nkuko yabitangarije Le Journal du Dimanche.

Yagize ati “Abayobozi ba PSG bambujije kutazongera kuvuga ku byerekeye kuza muri PSG kwa Messi na rimwe.

Abantu benshi ntibakunze ibyo navuze.Bamwe babibonye nk’agasuzuguro ariko njye siko mbibona.Ni Messi uzafata umwanzuro w’aho agomba kuzerekeza mu mpera z’uyu mwaka.”

Messi umaze gutsindira FC Barcelona ibitego 659 nyuma yo kuyigeramo avuye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru ndetse mu mpeshyi ategerejwe na benshi bifuza kumenya aho azakina cyane ko aribwo azarangiza amasezerano ye.

Amakuru avuga ko Neymar Jr ari gushyira imbaraga mu kumvisha Messi ko agomba gusinyira PSG ndetse n’uyu mukinnyi Paredes yavuze ko bazamwakiriza yombi niyemera kuza muri PSG.

Mu ukuboza umwaka ushize,Paredes yabwiye ESPN ati “Messi kuza muri PSG?Ndabyizeye kandi twese turamwifuza.Ndabizi ko Messi azafata umwanzuro umubereye ariko twe tuzamwakiriza yombi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa