Umukinnyi wubatse izina mu Bwongereza yasabye umuganga ko basambana kandi amaze ukwezi arushinze
Yanditswe: Sunday 02, Oct 2022

Uwari rutahizamu w’icyamamare mu Bwongereza, Jermain Defoe yasabye umuforomokazi ko bakorana imibonano mpuzabitsina nyuma y’iminsi mike ashakanye na Donna Tierney.
Defoe w’imyaka 39, ubu usigaye ari umusesenguzi kuri TV,ngo yagerageje kureshya uyu mugore ngo batere akabariro muri Range Rover ye.
Uyu mugabo unatoza mu ishuri rya ruhago akaba na ambasaderi wa Spurs,yatangiye kuvugana n’uyu mugore w’imyaka 40 muri Nyakanga.
Ku ya 4 Kamena,umunyabigwi wa Spurs, Defoe,yashakanye na Donna Tierney (...)
Uwari rutahizamu w’icyamamare mu Bwongereza, Jermain Defoe yasabye umuforomokazi ko bakorana imibonano mpuzabitsina nyuma y’iminsi mike ashakanye na Donna Tierney.
Defoe w’imyaka 39, ubu usigaye ari umusesenguzi kuri TV,ngo yagerageje kureshya uyu mugore ngo batere akabariro muri Range Rover ye.
Uyu mugabo unatoza mu ishuri rya ruhago akaba na ambasaderi wa Spurs,yatangiye kuvugana n’uyu mugore w’imyaka 40 muri Nyakanga.
Ku ya 4 Kamena,umunyabigwi wa Spurs, Defoe,yashakanye na Donna Tierney w’imyaka 40, mu rugo rwiza cyane Cliveden House, Berks, mu birori byatwaye ibihumbi 200.000 by’ama pound byagaragaye ku rupapuro rwa mbere rwa OK! Magazine.
Mu kurushinga,Defoe yavuze ku mugore we ati: “Uyu niwe ejo hazaza hanjye,uyu niwe tuzabana iteka ryose, uyu ni we muntu nshaka ko tumarana ubuzima bwanjye bwose.”
Ibirori byitabiriwe n’itsinda ry’abahoze bakina mu Bwongereza barimo Ledley King na Shaun Wright-Phillips,byashyizwe ku mpapuro 14 z’ikinyamakuru cyo ku ya 27 Kamena.
Ariko ku ya 14 Nyakanga, Defoe yatangiye koherereza ubutumwa undi mugore utavuzwe izina, abinyujije kuri Instagram ndetse agerageza gutegura gahunda yo guhura.
Uyu mugore yagize ati: “Nahuye na Jermain imyaka ishize mu kabari, ariko nta cyabaye.
"Twakomeje kuvugana gato kuri WhatsApp ariko ntabwo navuganye nawe igihe kinini.
"Hanyuma yatangiye kunyoherereza ubutumwa kuri Instagram muri Nyakanga. Yifuzaga cyane ko duhura gusa twarateretanye cyane.
Ariko amaherezo, ntabwo yankuruye cyane - biragaragara ko yari afite ikintu kimwe gusa mubitekerezo bye.
Noneho, ubwo namenyaga ko yubatse, sinifuje ko tugera kure.
Ntabwo byari kuba ari byiza ku mugore we. Ninde ku isi wabikora vuba [gutereta abandi] nyuma yo kwiyemeza kumarana ubuzima bwe bwose n’undi muntu?
Naketse ko yari akomeye,uzwi cyane kandi ukize kuko yahoze akina umupira w’amaguru.
Ubutumwa bwacu bwari bushimishije muri kiriya gihe, ariko nta mpamvu yo kubukomeza.
Numvaga ndimo guta igihe cyanjye maze kumenya ko afite umugore, sinashatse gukomeza kumuvugisha.
Ntabwo ari byiza. Numva rwose ari bibi byose."
Ku ya 21 Kamena, Defoe yatangarije kuri Instagram ko "kwegurira ubuzima bwanjye bwose" Donna ari "kimwe mu bintu byoroshye nigeze gukora".
Defoe yahuriye na Donna ku mbuga nkoranyambaga ndetse baza kurushinga ariko nyuma y’ukwezi kumwe gusa yashakaga kumuca inyuma.
Mu butumwa yatangiye koherereza undi mukobwa nyuma y’iminsi 8 gusa arushinze,ngo yamwitaga "babe" ndetse akamusaba ko bahura.
Ku ya 19 Kanama, yamubwiye ko ashaka ko basambanira inyuma muri Range Rover ye.
Defoe yahuye n’umugore we Donna muri Mutarama 2021 ubwo yamusabaga umupira we usinyeho kugira ngo akore ibikorwa by’ubugiraneza.
Nyuma y’amezi 7 yamutereye ivi ku gasongero ka Glasgow hotel ndetse nyuma baza kurushinga.
Ibitekerezo
Niho isi igeze nta gitangaje kirimo naho yarihanganye iminsi umunani ni myinshi.