skol
fortebet

Umukinnyi yakubise umukunzi we ku karubanda ikipe ye iramwirukana

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Danry Vasquez ukina umukino wa Baseball muri USA yakubise umukunzi we imbere ya camera zo ku mihanda none ikipe yakiniraga yahise imwirukana.
Uyu musore w’imyaka 24, yakubise umukunzi we mu mwaka wa 2016 ubwo bamanukaga ingazi avuye mu mukino ikipe ye yari imaze gukina ahita yikubita hasi,Vasquez akomeza kumukubita inshyi n’amakofi birangira amutaye aho arigendera.
Aya makuru yakomeje kugirwa ibanga ariko urukiko rwahisemo kurekura aya mashusho none yakwiriye (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Danry Vasquez ukina umukino wa Baseball muri USA yakubise umukunzi we imbere ya camera zo ku mihanda none ikipe yakiniraga yahise imwirukana.

Uyu musore w’imyaka 24, yakubise umukunzi we mu mwaka wa 2016 ubwo bamanukaga ingazi avuye mu mukino ikipe ye yari imaze gukina ahita yikubita hasi,Vasquez akomeza kumukubita inshyi n’amakofi birangira amutaye aho arigendera.

Aya makuru yakomeje kugirwa ibanga ariko urukiko rwahisemo kurekura aya mashusho none yakwiriye ibitangazamakuru bitandukanye byo ku isi yose.

Vasquez yakiniraga ikipe ya Houston Astros yahisemo kumurekura cyane ko yahise atabwa muri yombi kubera iki cyaha cyo guhohotera umugore.

Muri aya mashusho yakwirakwiye ku isi yose,uyu musore yakubise uyu mugore mu maso,yatumye bamushinja iyicarubozo no guhohotera umugore bishobora gutuma akatirwa.

Biravugwa ko aba bombi bongeye gusubirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa