Umukinnyi yapfiriye mu kibuga nyuma yo guterwa umupira mu gituza
Yanditswe: Sunday 25, Mar 2018
Umukinnyi witwa Bruno Boban wakinaga mu cyiciro cya 3 iwabo muri Croatia mu ikipe ya Marsonia, yaguye mu kibuga nyuma yo kumutera umupira mu gituza akananirwa guhaguruka. Bruno Boban ubwo yagwaga mu kibuga
Uyu musore w’imyaka 25 wari rutahizamu ndetse akaba yari ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi,yaguye mu kibuga nyuma yo kumushota umupira mu gituza akamara iminota 40 yitabwaho na muganga,byaje kurangira yitabye Imana.
Iyi kipe ya Marsonia yari iherereye mu gace k’iwabo ndetse (...)
Umukinnyi witwa Bruno Boban wakinaga mu cyiciro cya 3 iwabo muri Croatia mu ikipe ya Marsonia, yaguye mu kibuga nyuma yo kumutera umupira mu gituza akananirwa guhaguruka.
Bruno Boban ubwo yagwaga mu kibuga
Uyu musore w’imyaka 25 wari rutahizamu ndetse akaba yari ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi,yaguye mu kibuga nyuma yo kumushota umupira mu gituza akamara iminota 40 yitabwaho na muganga,byaje kurangira yitabye Imana.
Iyi kipe ya Marsonia yari iherereye mu gace k’iwabo ndetse yari amaze iminsi ayihesha intsinzi cyane ko yari ayoboye abandi ba rutahizamu.
Abakinnyi bagenzi be bagize ubwoba bwinshi
Ubwo iyi kipe ya Boban yahuraga n’iyitwa Slavonija Pozega,ku munota wa 15 yaje guterwa umupira mu gituza n’umukinnyi wari umwegere yikubita hasi,ubutabazi buhita bwihuta ariko ntibwabashije kumukiza kuko bagenzi be bahise babwirwa ko yapfuye.
Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo bamuvure biba iby’ubusa
Abakinnyi barize amarira menshi nyuma yo kumenya iyi nkuru nubwo icyahitanye mugenzi wabo kugeza ubu kitaramenyekana.
Boban apfuye ariwe uyoboye abandi gutsinda ibitego byinshi mu cyiciro cya 3 muri Croatia
Boban aje akurikira kapiteni wa Fiorentina wapfiriye muri hoteli asinziriye mbere yo guhura n’ikipe ya Udinese muri shampiyona y’Ubutaliyani Serie A.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *