skol
Kigali
Fortebet

Umukobwa w’Ikizungerezi ari mu gahinda kubera umukinnyi wo muri Premier League basambanye akamuta

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2022

Umukinnyi wa Premier League utavuzwe amazina arashinjwa n’umunyamideli uzwi ku rubuga rwa OnlyFans kubera kuhashyira amafoto yambaye ubusa kumuta nyuma y’aho bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa witwa Paola Saulino yamenyekanye cyane muri 2017 ubwo yatangizaga urugendo rwo gusambana n’abagabo batoye "oya" muri referendum yo kuvugurura itegeko nshinga mu Butaliyani.

Nyuma yo kwiyemeza kunezeza umugabo wese muri miliyoni 19 zatoye Oya muri ayo matora, Paola yatangaje ko mu mezi atatu gusa yasambanye n’abagabo 700.

Uyu mugore yavuze ko yababajwe n’umukinnyi wo muri Premier League wamwijeje urukundo bakaryamana yarangiza akamusiga ibyo yise "Kumukoresha no kumusebya".

Mu gusobanura uko byagenze nyuma yo guhura n’uwo mukinnyi w’umupira w’amaguru muri villa yo mu Butaliyani, yabwiye Daily Star ati: "Nakunze impumuro ye n’imyitwarire ye maze atangira kunsoma imbere y’abantu bose, inshuro nyinshi, kandi narabikunze.

Twagiye hanze dutangira gukorera imibonano mpuzabitsina mu modoka hanyuma inshuti ze zirahagera turabihagarika.

Twagiye mu kirori mu kabyiniro arasinda. Mu gihe cyo kurya ibya nijoro, yifuje kunsigira nimero ye arabikora. ”

Bombi ngo bongeye guhura bukeye bwaho, mbere yuko bemeza ko bazongera guhurira i London.

Nyuma yo kongera guhurira mu Bwongereza, uwo mukinnyi w’umupira w’amaguru bivugwa ko yatangiye kwaka Paola amashusho yambaye ubusa, hanyuma uyu munyamideli w’imyaka 32, yiyemeza kumusebya.

Avuga ko bakomeje umubano wabo i London, bahurira muri Hoteli Mayfair n’ahandi hantu heza - nubwo yashimangiye ko yiyishyuriraga.

Nyuma uwo mukinnyi ngo yaje guhinduka,ahemukira Paola yangiza umubano wabo, biramubabaza cyane.

Avuga uko yumvise amerewe nyuma yo gutandukana n’uwo musore,Paola yagize ati: "Sinzi niba narababaye cyane cyangwa narakaye. Natangiye kubona bwa mbere uko ateye bya nyabyo, umusore mubi, umubeshyi, usuzugura akanakoresha abantu.

Yarankoresheje kandi yaciye inyuma umukunzi we. Uyu ni umuntu ki? "

Uyu mukobwa asanzwe akunda ruhago aho akunze kwifotoza yambaye imyenda y’ikipe ya Napoli.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Haruna Niyonzima yabwiye amagambo yihariye umutoza w’Amavubi wongeye...

Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye...
18 August 2022 0

Mussa Camara yagarutse muri Rayon Sports yahesheje shampiyona

Rutahizamu ukomoka muri Mali,Mussa Camara yamaze gusinya amasezerano...
18 August 2022 0

Caleb wifujwe na Rayon Sports cyane yabonye ikipe ikomeye

Ikipe Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yamaze gusinyisha...
18 August 2022 0

"Manchester United y’uyu mwaka niyo mbi kurusha iheruka kumanuka mu cyiciro...

Uwari Kapiteni wa Manchester United ubwo iheruka kumanuka muri 1974...
18 August 2022 0

MINISPORTS ntirishyura Amavubi agahimbazamusyi ka CHAN 2020

Hashize umwaka urenga "Amavubi ageze muri 1/4 cya CHAN 2020 yakinwe muri...
18 August 2022 0

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 2 barimo umunyezamu wa Yanga...

Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe,...
18 August 2022 0